AmakuruIyobokamana

Umupasiteri yasabye abagore kwambara ubusa kugira ngo abuhagire abakize imivumo

Umupasiteri akomeje kwibasirwa n’abatari bacye nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kuhagira abagore ngo abakureho imivumo.

Mbere yuko umwaka urangira bimenyerewe ko abenshi mu bakirisitu bahurira mu nsengero zitandukanye bashima Imana kuba barangije umwaka aribazima, bakanayereka uwo bagiye gutangira ngo izawubafashemo.

Mu Gihugu cya Nigeria, Pasiteri yakoze agashya yuhagira abagore bo mu Itorero ayobora, avuga ko Umwuka Wera ariwo wamutegetse kubikora.

Video yaciye ibintu hirya no hino,yagaragaje bamwe mu bakobwa bambaye amasume baza imbere ya pasiteri ngo abakarabye mu itorero ryitwa Cross over Night.

Abashyize hanze iyi video batavuze aho yafatiwe,bavuze ko Pasiteri yabwiye aba bagore ko kubuhagira bambaye ubusa bibahanaguraho ibyaha kandi bikabagira abera. Bivugwa ko aba bagore bagombaga gukuramo imyenda yose mbere yo kwiyuhagira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger