AmakuruIyobokamana

Umupasiteri yagaburiye abakiristo be inzoga na sosiso ababeshya ko ari kubabohora(Amafoto)

Uwiyita umukozi w’Imana mu gihugu cya Zambia yafotowe mu rusengero ari guha abakiristo be inzoga na sosiso abizeza ko ari umuti nk’uko ikinyamakuru Zambianews365 cyabitangaje.

Ibi byabaye kuwa 3 Tariki ya 12 Gashyantare 2020, ari nabwo amafoto ye yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bibaza niba abavuga ko ari abakozi b’Imana muri iyi minsi bumva ijwi ry’Imana nk’uko byagendaga ku bahanuzi bo hambere.

Uyu muvugabutumwa ngo yazanye inzoga nyinshi na Sosiso mu rusengero, ahatira abayoboke be kuzinwa no kuzirya ngo kugira abafashe kubahuza n’Imana, abakorere deliverance (kubabohora).

Aya mafoto bigaragara ko yafatiwe mu iteraniro abayabonye akwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga batagiye kwibaza niba bamwe mu biyita abahanuzi atari amajisiye.

Hari abatekereza ko uyu mukozi w’Imana yaba ari ubucuruzi yibereyemo, urugero nko kwamamaza inzoga na sosiso.

Abantu b’ingeri zinyuranye barimo abakuze n’abato bagaragaye muri uru rusengero basomywa ku nzoga n’uyu muhanuzi akanabashunisha kuri sosiso.

Ku rundi ruhande umuntu yakwibaza niba muri izi nyama nta kindi kintu uyu muhanuzi ashyiramo. Ese niba ntacyo inyama n’inzoga bishobora bishobora gukiza indwara, karande n’imivumo?

Twitter
WhatsApp
FbMessenger