AmakuruImikino

Umunyezamu Kwizera Olivier yigaramye Rayon Sports atangaza ikipe yifuza kwerekezamo

Umuzamu Kwizera Olivier uherutse kwirukanwa mu ikipe y’igihugu Amavubi azize umukobwa, uanyomojr ibivugwa ko afitiye amasezerano ikipe ya Rayon Sports yakiniraga mu mwaka ushize w’imikino.

Uyi munyezamu ufite akavagari k’abafana, yanatangaje ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzaba akinira ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Tariki 22 Nyakanga 2021, Kwizera Olivier yasezeye imburagihe ku mupira w’amaguru nyuma y’igihe gito yari amaze avuye muri gereza aho yashinjwaga gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ubwo uyu muzamu yasezeraga ku mupira w’amaguru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko akiyifitiye amasezerano y’umwaka umwe bityo ko ikipe azerekezamo izabanza kugura amasezerano afitiye Rayon Sports, byavugwaga ko ikipe ya APR FC iri mu makipe yamwifuzaga cyane.

Mu kiganiro Kwizera Olivier yagiranye na B&B FM Umwezi, yahakanye ko afitiye amasezerano Rayon Sports, aho avuga ko ahubwo imurimo ideni, uyu muzamu akaba yanahakanye ko yagiranye ibiganiro n’ikipe ya APR FC.

Yagize ati “Nta masezerano mfitiye ikipe ya Rayon Sports, njyewe nasinye umwaka umwe kandi wararangiye, nahembwe amezi atatu gusa muri Rayon Sports mu mwaka wose, rero mu masezerano nasinye ntaho byanditse ko ari itegeko kuyongera”.

“Maze iminsi njya kureba ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo banyereke ayo masezerano mbafitiye nagerayo bakambwira ngo jya kureba perezida abandi ngo reba visi perezida, gusa amasezerano yararangiye”.

“Ikipe iyo ariyo yose yanyifuza, nta biganiro nagiranye na APR FC, ahubwo hari amakipe yo hanze y’u Rwanda twaganiriye arimo Gor Mahia, Young Africans n’andi abiri yo muri Angola, gusa ikipe nifuza kwerekezamo ni ikipe ihembera ku gihe”.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo yabarizwamo kugeza ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Kugeza aka kanya ahazaza ha Kwizera Olivier ntihari hamenyekanya, gusa amakuru ahari ni uko ashobora kwerekeza mu ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger