ImyidagaduroInkuru z'amahanga

Umunyarwenya wo muri Uganda arahigishwa uruhindu nyuma yo gusakaza ubwambure bwe

Umunyarwenyakazi wo muri Uganda, Martha Kay, arashakishwa n’inzego z’umutekano zo muri Uganda nyuma y’amafoto n’amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zimugaragaza yambaye ubusa buri buri.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo amafoto agaragaza ubwambure bw’uyu munyarwenya witwa Martha Kay yashyizwe hanze.

Daily Monitor yanditse ko umuyobozi ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’amashusho y’urukozasoni muri Uganda, Dr Annette Kezaabu, yavuze ko uyu mukobwa agomba gufatwa agasobanura uko ubwambure bwe bwagiye ku karubanda kuko amategeko ya Uganda abuza ndetse akanahana ukoze ibikorwa byo kwamamaza amashusho y’urukozasoni.

Si we gusa kuko iki cyaha agihuriyeho n’umukobwa  w’umwe mu bayobozi bakomeye muri Islam (Mufti) muri Uganda witwa Shawule Kasule.

Abigarukaho, Dr Annette Kezaabu yagize ati”duhangayikishijwe  n’ikibazo cya Martha n’umukobwa wa Mufti. Komite yacu izahura kuri uyu wa Gatatu dukorane na polisi kugira ngo bafatwe. Bagomba gusobanura uko amafoto y’ubwambure bwabo yagiye hanze kuko bitemewe.”

Mu kwiregura, Martha Kay yavuze ko atazi umuntu waba wasakaje aya mashuhso ye yambaye ubusa kuko atari we wabikoze ndetse ngo yamaze gutanga ikirego muri Polisi ya Uganda.

Amategeko yo muri Uganda ahana uwakwirakwije amafoto y’urukozasoni n’uwayifotoje.

Nkuko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ibitangaza, mu gihe iki cyaha cyabahama, bahanishwa igihano cy’igifungo kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amashilingi ya Uganda, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Martha Kay ashobora gufungwa imyaka 10 kubera gusakaza amashusho y’ubwambure bwe.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger