ImyidagaduroUrwenya

Umunyarwenya Eric Omondi agiye kuza gutaramira i Kigali

Umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya  n’abandi benshi bo mu karere k’ Afurika y’iburasirazuba bagiye kuza kwitabira iserukiramuco ryo gusetsa ryiswe Seka Fest 2018 rizabera hano i Kigali  rikazamara iminsi ibiri dore ko rizatangira ku italiki ya 24 Werurwe risozwe ku wa 25 Werurwe uyu mwaka.

Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya barangwa nibikorwa byinshi bitungura abantu dore ko anaherutse kwambara ubusa buri buri imbere y’abana, Ni amashusho yakwirakwijwe kumbuga nkoranyambaga uyu Eric yambaye ubusa  n’abana bato  bari kwidumbaguza mu mugezi, abantu benshi banenze uyu munyarwenya ufite izina rikomeye muri Kenya bavugako ibyo yakoze bidakwiriye. Gusa Eric Omondi nawe yaje kubisabira imbabazi nyuma yo kubona ko yakoze ibidakwiriye.

Ku nshuro yambere mu Rwanda  iri serukiramuco ryo gusetsa rwiswe Seka Fest2018 rigiye kuba, rifite umwihariko w’uko hazazamo agace ko gukinira cya gukorera  iki gikorwa cyo gusetsa mu mudoka zitwara abagenzi (Bus).

Umunyarwenya Arthur Nkusi umwe mu bateguye iri serukiramuco.

Nkusi Arthur umunyarwenya uri no mu bategura iri serukiramuco rya Seka Fest2018 aherutse gutangaza ko rizitabirwa n’abanyarwenya  basaga barindwi (7) bakaba bazaturuka mu bihugu bitandukanye  by’afurika benshi ni abo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) .

Muri abo banyarwenya bazitabira Seka Fest2018 harimo uyu Eric Omondi wo muri Kenya, Idriss Sultan wo muri Tanzaniya(Tanzania), Klint da Drunk  wo muri Nigeria, Chipukeezy wo muri Kenya, Salvador wo muri Uganda, Kigingi wo mu Burundi na  Captain Kalid wo muri Tanzania aba bose bamaze kwemeza ko bazitabira iki gikorwa.

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari , 2000Frw ku banyeshuri , 5000 Frw ku bandi bose basigaye na 10,000Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger