AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Umunyarwandakazi yegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa 2021

Umunyarwandakazi Umunyana Shanitah wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018 na Miss supranational Rwanda 2019, ni we wegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa wa 2021.

Umunyana yegukanye iri kamba ahigitse abakobwa 16 bari barihataniye.

Irushanwa rya Miss wa East Africa ryongeye kubyutswa nyuma y’igihe kirekire ritaba, ryari rimaze icyumweru kimwe ribera i Dar Es Salaam muri Tanzania.

Ryari ryitabiriwe n’abakobwa baturutse mu bihugu birimo u Burundi, Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores, Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.

Umunyana yegukanye ikamba rya Nyampinga wa East Africa ahigitse abo bari bahatanye barimo Queen Mugesi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Tanzania 2019/2020.

Ethiopia yo yari ihagarariwe na Bitaniya Yosef wabaye Miss charm Ethiopia 2021 akaba yaritabiriye amarushanwa atandukanye nka Missiology na Miss Supranational.

U Burundi bwo bwari buhagarariwe na Nikuze Annie Bernice wabaye Miss Burundi 2017, Uganda ihagarariwe na Gorreth Mary Nagganja wabaye Miss Tourism Uganda 2019, na ho Ibirwa bya Maurice bikaba Byari bihagarariwe n’umunyamideli Oceanne Rose.

Sudani y’Epfo muri iri rushanwa yari ihagarariwe n’umunyamideli Ajok Aleer Deng, Somalia ihagarariwe na Malyun Abdullahi Ali, Malawi ihagarariwe na Jescar Mponda, Ibirwa bya Réunion bihagarariwe na Mickaella Damour naho Kenya ikaba yari ihagarariwe na Nzisa Matuluw wabaye iss Face of Humanity Kenya.

Uretse kwegukana ikamba, Umunyana yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshyashya igura ibihumbi $ ibihumbi 44 (Frw miliyoni 44) ndetse akaba agomba kujya agenerwa umushahara ngarukakwezi wa $ 1500 (Frw miliyoni 1.5).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger