AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye Miss France yagarutse mu Rwanda

Miss Sonia Rolland, nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, nyuma y’iminsi mike atandukanye n’umugabo we yagarutse mu Rwanda dore ko akunze kuhaza mu bikorwa bitandukanye.

Amakuru y’uko Sonia Rolland agiye kuza mu Rwanda yamenyekanye kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Ugushyingo 2018, abicishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko yishimiye kongera kugaruka mu Rwanda mu gihe kingana n’icyumweru azahamara. Ageze i Kigali yavuze ko yishimiye kubona Kigali.

Ku ifoto yashyize kuri Twitter bigaragara ko ari mu ndege yanditseho ati:” Ibyiyumviro by’umukobwa muto w’umunyarwandakazi ugarutse ku ivuko.”

Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u rwanda akaba aherutse gutorerwa kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa OIF, yahise amuha ikaze ndetse anamwibutsako burya umwana ujya iwabo atabara iminsi.

Miss Sonia Rolland, aje mu Rwanda nyuma yo gutandukana n’umugabo we Jalil Lespect, bafitanye umwana w’umukobwa. Akunze kuza mu Rwanda dore ko ubwo habaga finali ya Miss Rwanda 2018 yari umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka.

Jalil w’imyaka 42 yari amaze imyaka icyenda abana na Uwitonze Sonia Rolland, w’imyaka 37.

Mu mpera za Nzeri Ikinyamakuru Voici cyandikirwa mu Bufaransa cyavuze ko aba bombi bamaze gutandukana, gusa impamvu yatumye bahitamo guhagarika urugendo rw’urukundo rwabo ntiyamenyekanye.

Yavuze ko yishimiye kubona Kigali

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger