AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi Sherrie Silver yegukanye igihembo gikomeye ku rwego rw’Isi

Sherrie Silver umubyinnyi wabigize umwuga  wanabaye icyamamare ku Isi kubera imibyinire ye, yegukanye igihembo  cy’umubyinnyi mwiza  cyangwa ‘BEST CHOREOGRAPHY’ akesha indirimbo yabyinyemo  “This Is America” y’umuhanzi Childish Gambino.

Iyi ndirimbo yavuzweho byinshi ndetse isubirwamo n’abantu benshi, ni yo yazamuye cyane izina ry’uyu mukobwa  w’imyaka 24 wavukiye  mu Karere ka Huye ubu akaba  atuye i Londres mu Bwongereza.

Uyu mukobwa  yahawe igihembo nk’umubyinnyi mwiza w’umwaka mu bihembo bitangwa na Televiziyo ikomeye ku Isi ya MTV mu bihembo byitwa Video Music Awards.

Sherrie Silver wanayoboye imbyino ziri mu ndirimbo “This is America”, ndetse iyi ndirimbo ikaba yaranahawe ibihembo bitatu birimo, Best Direction, Video with Message na Best Choreography.

Sherrie Silver abicishije kuri Instagram yanditse ashimira abafana be ndetse ashima Imana yamuhaye iyi mpano.

Ati: ” Twatsindiye ibihembo bitatu , birimo Best Choreography , Warakoze cyane Childish Gambino kuduha aya mahirwe yo gufata ibi bihembo byawe mu mwanya wawe, ndanezerewe cyane , ndetse ntewe ishema no kuba muri aya mashusho (Video) y’indirimbo itangaje, Mwarakoze cyane kudufasha , Warakoze Mana. ”

Muri iki cyiciro Sherrie Silver yabonyemo igihembo , iyi ndirimbo yari ihanganye n’indirimbo z’abahanzi bakomeye ku rwego rw’Isi nka Bruno Mars – “Finesse (Remix)” [ft. Cardi B], Camila Cabello – “Havana” [ft. Young Thug], The Carters – “APES**T”, Dua Lipa – “IDGAF”, Justin Timberlake – “Filthy”.

Sherrie Silver ni uku yaserutse yambaye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger