AmakuruImyidagaduro

Umunyarwandakazi Sherrie Silver mu masezerano n’ uruganda rwa Nike

Sherrie Silver umunyarwandakazi wabaye icyamamare kubera ibikorwa byo kubyina yagize umwuga yatangiye gahunda yo kwamamariza uruganda rukora imyenda n’inkweto rwa Nike.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 ukomoka mu Karere ka Huye abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Sherrie Silver yatangiye kwamamariza uruganda rukora imyenda n’inkweto rukomeye ku Isi rwa Nike aho yatangiye yamamaza inkweto ya yo mu bwoko bwa Air Force 11 Rebbel XX.

Iyi nkweto Air Force 11 Rebbel XX, Sherrie Silver yatangiye yamamaza  izajya hanze ku wa 06 Ukuboza 2018 ni inkweto igenewe igitsina gore  izifashishwa muri siporo.

Uru ruganda rwa Nike rukunze kwifashisha ibyamamare bikomeye ku Isi mukwamamaza ibikorwa byarwo , mu bazwi cyane uru ruganda rukorana nabo barimo Cristiano Ronaldo , Libron James n’abandi.

Sherrie Silver ageze kuri ibi nyuma yo kwegukana igihembo cya MTV Video Music Awards  akesha kuyobora  imbyino ziri mu ndirimbo yakunzwe cyane  hirya no hino ku Isi “This is America” ya Childish Gambino.

Uyu mukobwa aherutse gushyirwa ku rutonde rw’urubyiruko ruvuga rikijyana muri Afurika, ndeste hari n’ikindi gihembo yahawe  cyiswe Africa Pride Awards yahawe nk’umubyinnyi w’umunyafurika wahize abandi ku mu gabane wa Afurika.

Inkweto Sherrie Silver arikwamamaza
Air Force 11 Rebbel XX inkweto nshya ya Nike iri kwamamazwa na Sherrie Silver

Sherrie Silver yamamaye cyane ku Isi kubera ibyino yayoboye za koreshejwe mu ndirimbo “This America” ya Childish Gambino
Sherrie Silver umubyinyi wabigize umwuga
Sherrie Silver ubwo yahabwaga igihembo cya MTV Video Music Awards
Twitter
WhatsApp
FbMessenger