AmakuruImikino

Umunyarwandakazi Murekatete Bella yakoze amateka mu mukino wa Basketball

Murekatete Bella  usanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagore  kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya Washington University isanzwe ikina muri Women NBA , aya ni aba amahirwe kuri we atarigeze akorwa n’undi munyarwandakazi  uwo ariwe wese ukina uyu mukino.

Murekatete Bella ni we munyarwanda wa mbere ugiye gukina Women NBA. Yasinyishijwe niyi kipe y’i Washington  amasezerano y’imyaka  4 akinira iyi kipe iri muzikomeye mu mukino w’intoki  wa basketball  muri Women NBA hariya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Bella azakinira iyi kipe ya kaminuza akazaba yiga no muri iyi kaminuza ndetse akazajya ahembwa $3,000 buri kwezi.

Murekatete Bella avuka mu Karere ka Huye ho mu ntara y’amajyepfo yakiniye ikipe y’igihugu y’abangavu  baterengeje imyaka 16 ibyo byamuhesheje amahirwe yo guhita abona ikipe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Murekatete Bella ni we munyarwanda wa mbere ugiye gukina Women NBA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger