Amakuru

Umunyarwanda wafotoye amafoto akavugisha benshi yakomereje umwuga we muri Amerika

Umunyarwanda Paccy Mugabo wafotoye amafoto yo muri Miss Rwanda akavugisha abatari bake hano mu Rwanda, yatangiye gukorera umwuga we wo gufotora muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Gafotozi Paccy Mugabo mbere yo kujya muri Amerika yari asanzwe afotorera ibinyamakuru bitandukanye bikorera kuri internet hano mu Rwanda, azwiho kuba yarafotoye amafoto atandukanye yavuzweho cyane mu myidagaduro.

Igihe yafotoreraga Teradignews ubwo irushanwa rya Miss Rwanda mu 2018 ryabaga, yafotoye amafoto ya Umuntoniwase Anastasie wari ugiye kwitabira umwiherero wa Miss Rwanda ateze moto mu gihe bagenzi be bari bagiye kujyana i Nyamata babaga bari mu modoka nziza.

Paccy Mugabo akimara kubona uyu mukobwa, yatunganyije ijisho rya kamera ye neza maze amufotora ayo mafoto yatumye Anastasie avugwa cyane ndetse bikanamuherekeza mu irushanwa kugeza abaye Miss Popularity wa 2018.

Uyu musore umaze imyaka 4 akora akazi ko gufotora, ari no mu bashyize hanze amafoto ya Mwiseneza Josiane ubwo yari yitabiriye ijonjora ry’ibanze rya Miss Rwanda 2019 ndetse na we kuvugwa kwe kubera aya mafoto bimuhesha ikamba rya Miss Popularity 2019.

Paccy Mugabo yavuye mu Rwanda mu 2019, ubu aba Kentucky muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ukeneye ko yagufotora ugasigarana urwibutso rw’ibikorwa byawe wamwandikira kuri email ye ‘ paccymugabo@gmail.com’.

Amwe mu mafoto Paccy Mugabo yafotoye 

Umutoniwase Anastasie

Paccy Mugabo ubwo yafotoraga amano ya Mwiseneza Josiane wari ugeze ahabereye irushanwa yasitaye kubera ko yari yagiye n’amaguru
Mwiseneza Josiane

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger