AmakuruImyidagaduro

Umunyana Shanitah yatashye amara masa muri Miss Supranational 2019 uwo muri Thailand yegukana ikamba

Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 ryari rimaze iminsi ribera muri Pologne, yatashye amara masa nta gihembo na kimwe atwaye n’ubwo yashyirwaga ku rutonde rw’abahabwaga amahirwe muri iri rushanwa.

Iri kamba ryegukanwe n’umukobwa wo muri Thailand, Anntonia Porsild asimbura Umunya-Puerto Rico, Valeria Vazquez waryegukanye umwaka ushize.

Porsild yegukanye iri kamba mu birori byabereye mu Mujyi wa Silesia muri Poland guhera saa mbili z’ijoro zo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019.

Umunya-Namibia, Yana Haenisch yabaye  igisonga cya mbere, naho Umunya-Indonesia, Jesica Fitriana yegukana umwanya w’igisonga cya kabiri, Janick Maceta wo muri Peru aba igisonga cya 3 mu gihe Gabriela De la Cruz (Venezuela) yabaye igisonga cya kane.

Miss Supranational 2019

Twitter
WhatsApp
FbMessenger