AmakuruUtuntu Nutundi

Umunyamakuru yahawe isomo rikomeye nyuma yo gufatwa asambanya umugore w’abandi(Amafoto)

Umunyamakuru wo muri Zimbabwe yahawe isomo rikomeye nyuma yo gufatwa ari gusambanya umugore w’undi mugabo, abaturage bahitamo kumwihanira batarinze bamushikiriza inzego z’umutekano.

Abaturage bakoze uburyo bwose bamuha igihano kizamubera isomo mu bizima batibagiwe no kumuteza imbaga y’abantu yari isanzwe isoma amakuru atandukanye yanditse.

Abaturage basebyaga uyu munyamakuru, bakwirakwije amafoto ariho n’ibyangombwa bye bigaragaza ko  yitwa Clayton Masekesa ukorera ikinyamakuru Newsday.

Amwe mu mashusho yafashwe agaragaza umugabo arimo guhatirwa kugenda akururuka mu cyondo, mu gihe abamuhanaga bagendaga bamuvugiriza akaruru inyuma. Hari aho agera agahaguruka bakamusiga ibyondo mu maso no mu mutwe.

Iyi nkuru dukesha WWWNews ivuga ko uyu munyamakuru Masekesa ari umunyamakuru wa siporo, akaba yarafatiwe mu rugo rw’umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mutare City FC, Soul Tom, ashinjwa gusambanya umugore we.

Soul Tom nk’umuntu uziranye n’abantu benshi, yarabyifashishije babasha kujyana uwo munyamakuru ahantu hiherereye ubundi baramukosora. Nyuma y’aho video igereye hanze, hari bamwe mu bashinzwe umutekano bahise batabwa muri yombi bazira kwandagaza uyu mugabo mu buryo buhabanye n’amategeko.

Yavumbagujwe mu byondo
Bagitangira kubimusiga mu maso
Bamuguye gitumo ari gusambanya umugore wabandi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger