AmakuruUrukundo

Umunyamakuru Rusakara yakoze ubukwe -AMAFOTO

Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, umunyamakuru Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.

Ni ibirori byabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ahabanje umuhango wo gusaba no gukwa, hakaza gukurikiraho gusezerana imbere y’Imana.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, biganjemo abanyamakuru, abahanzi ndetse n’abandi, na cyane ko uyu munyamakuru Rusakara akunzwe n’abatari bake bumva ikiganiro akora mu masaha y’igitondo kuri KT Radio.

Gusezerana imbere y’amategeko byo byabaye mu minsi mike ishize.

 

Rusakara n’umugore we basangira ako kunywa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger