AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umunyamakuru Jado Caster yatawe muri yombi

Bagirishya Jean de Dieu, usanzwe ari umunyamakuru w’imikino uzwi cyane nka Jado Castar, akaba na Visi perezida w’ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu bijyanye n’ akazi ke.

Gutabwa muri yombi kwa Jado Caster biri mu iperereza riri gukorwa rigendanye no kuvanwa mu irushanwa rya Africa mu mikino y’intoki ya Volleyball kw’ikipe y’u Rwanda y’abagore.

Umuvigizi wa RIB Thierry Murangira, yatangaje ko Bagirishya acyekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano mu gukora akazi ke.

Ikipe y’u Rwanda yakuwe mu irushanwa ry’igikombe cya Africa cy’abagore ryarangiye i Kigali ku cyumweru, nyuma y’ibirego by’amakipe ya Nigeria na Maroc, u Rwanda rwari rwatsinze muri iyi mikino.

Ibirego byari bishingiye ku gukinisha abakinnyi bane bakomoka muri Brazil bivugwa ko bakinishijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Jado Castar yafashwe ku wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Umuvigizi wa RIB Thierry Murangira avuga ko iperereza rirakomeje mu kureba uruhare rw’abandi bagize iryo shyirahamwe.

Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ku bandi banyamuryango ba FRVB, bakekwaho uruhare ngo na bo bakurikiranwe.

Hari andi makiru avuga ko n’Umuyobozi wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël yahamagajwe na RIB uyu munsi, arabazwa ariko arataha.

Jado Castar ni uwa mbere watawe muri yombi ariko iperereza riracyakomeje.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku Cyumweru, ahagana saa Saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Ministeri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

Ministeri ya Siporo yanijeje ko igiye kwinjira mu iperereza ngo imenye abateje ikibazo, bakurikiranwe.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa

Twitter
WhatsApp
FbMessenger