AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamakuru Cyuma Hassan uherutse gukatirwa imyaka 7 yagize icyo asaba urukiko

Umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga uzwi no ku mazina ya Hassan Cyuma arasaba urukiko rw’ubujurire gufungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Uyu munyamakuru ufite Televiziyo Ishema ikorera ku rubuga rwa Youtube avuga ko yafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko kandi ko nta mpamvu zikomeye zatanzwe n’umucamanza wa mbere zituma agomba kubura afunzwe.

Mu gitondo cy’uyu munsi, inyubako y’urukiko rukuru yari irinzwe cyane, abapolisi bagaragara mu nguni zayo zose.

Ahawe ijambo, Niyonsenga Dieudonne – Cyuma Hassan – yasabye kurekurwa agakurikiranwa adafunze kuko ngo yafashwe binyuranije n’amategeko.

Yavuze ko urugo rwe rwatewe ndetse n’ibintu bigatwarwa mu cyo yise ko ari ubujura n’abantu batagaragazaga urwego rwabohereje.

Umwunganira mu mategeko, Gatera Gashabana, na we yavuze ko abafashe Cyumba bagabye igitero iwe badategereje ko urukiko rutangaza icyemezo kimufunga.

Gashabana avuga ko ibyaha bitatu yahamijwe ariko yajuririye nta na kimwe gikomeye cyatuma aburana afunze.

Ibyo byaha ni ibyo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, inyandiko mpimbano no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo bya leta.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko uregwa yari gutanga ikirego kihutirwa mu rundi rukiko niba asanga afunze binyuranije n’amategeko, ntazamure iyi ngingo nk’inzitizi.

Na ho kuba urukiko rukuru rwarategetse ko aburana afunzwe, ngo kwari ukwirinda ko akomeza kuyobya Abanyarwanda mu biganiro yakoraga.

Cyuma yafashwe ate?

Mu ntangiro z’ukwezi kwa 11 umwaka ushize ni bwo Cyuma yatawe muri yombi urukiko rukuru rumukatiye gufungwa imyaka 7.

Rwari rumuhamije ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru no kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’ubutegetsi

Icyo gihe umucamanza yari yongeyeho ikindi cyaha ariko atarezwe kandi kitari mu mategeko y’u Rwanda, cyo kwandagaza inzego zishinzwe umutekano.

Gusa ubushinjacyaha bwaje kukijuririra busaba ko cyavanwa ku rutonde rw’ibyo Cyuma agomba kuryozwa.

Mu mwaka wa 2020 ni bwo Cyuma yatawe muri yombi bwa mbere ubwo yaregwaga ko yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19.

Cyuma avuga ko yari mu kazi k’itangazamakuru ariko urwego rw’abanyamakuru – RMC – rukaba rwaramwihakanye ruvuga ko rutamuzi ku rutonde rw’abakora uyu mwuga.

Yafunzwe mu gihe cy’amezi 11 ariko arekurwa ahanaguweho icyaha n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gusa ubushinjacyaha buhita bujuririra urukiko rukuru.

Niyonsenga Dieudonne cyangwa Cyuma Hassan yamenyekanye cyane kuri Televiziyo Ishema yashinze ikorera ku murongo wa YouTube.

Bimwe mu biganiro bye byakunze kwamaganwa n’abari mu butegetsi basanga bigamije kwangiza isura y’igihugu.

Ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ku itariki ya 10 z’uku kwezi, Cyuma yari yasabye isubikwa ry’urubanza avuga ko atiteguye kuburana.

Yavugaga ko afunzwe mu buryo bubi cyane, adashobora kubonana n’umwunganira.

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger