AmakuruAmakuru ashushye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igiswahili muri EAC, yatawe muri yombi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igiswahili mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zo muri Kenya, ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege cya Mombasa.

Uyu Dr. Caroline Asiimwe usanzwe akomoka mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2022, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa muri Uganda.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Dr Asiimwe yatawe muri yombi ubwo yari yerekeje i Mombasa muri Kenya ubwo yari agiye kwitabira inama y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ibera muri uyu mujyi guhera kuri uyu wa Mbere.

Kugeza ubu inzego z’umutekano zo muri Kenya ntabwo ziratangaza impamvu zataye muri yombi uyu mudipolomate w’ umugore ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Uretse inshingano uyu Dr Asiimwe afite mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) asanzwe ari n’umwarimu muri Kaminuza ya Makerere iri mu zikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba mu gihugu cya Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger