Amakuru

Umunyafurika watabaye umwana agiye guhanuka ku igorofa ndende yahembwe na Macron

Umusore ukiri muto ukomoka mu gihugu cya Mali, Mamoudou Gassama, agiye guhambwa ubwenegihugu bw’ubufaransa nyuma y’igikorwa kidasanzwe yakoze atabara umwana w’imyaka 4 y’amavuko wari ugiye guhanuka ku igorofa y’inzu 18 mu mujyi wa paris.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook, Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko yashimishijwe n’iki gikorwa uyu musore yakoze maze avuga ko impapuro ze zose zigiye kwemerwa n’amategeko y’ubufaransa ndetse anahabwe ubwenegihugu cyane ko yari yaranagiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko hakiyongeraho no guhabwa akazi muri iki gihugu ko gutabara ahabaye impanuka.

Nkuko Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI,ibitangaza, uyu munye-Mali yatumiwe na Perezida Macron mu biro bye amubaza uko yakoze iki gikorwa gisa nigiteye ubwoba bitewe n’uburyo yagikozemo mu masegonda make cyane.

Amusubiza, Mamoudou Gassama yagize ati:” Hari mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba, ubwo narinsohotse nabonye umwana ari guhanuka ageze kuri etage ya 4, nta kindi nigeze ntekereza, nahise nirukanka nurira inzu njya kumutabara, Imana yarakoze kuko nabikoze.”

Gassama yabwiye abanyamakuru ko yagize ubutwari bwo gutabara uyu mwana,nyuma y’aho ibihumbi by’abantu byarimo bisakuza ndetse amamodoka ari kuvuza amahoni menshi ahamagara polisi ngo ize igire icyo ikora.

Uyu musore w’umunya Mali w’imyaka 21 y’amavuko yageze I Paris mu buryo butemewe n’amategeko mu mezi atandatu ashize nyuma y’imyaka itatu yari amaze mu Butariyani.

Yaganiriye na Emmanuel Macron
Ubwo yatabaraga uyu mwana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger