AmakuruImyidagaduro

Umunyabugeni washushanyije Jay Polly ntavuga rumwe n’ubuyobozi bwasibye igihangano yakoze

Ku wa Kabiri taliki 21 Nzeri 2021 ni bwo hasibwe igishushanyo cya Jay Polly cyahanzwe n’umunyabugeni w’umunyarwanda witwa Rwigema Abdul cyatumye uyu muraperi uherutse kwitaba Imana yitirirwa umuhanda wo muri Kigali aho iki gishushanyo kiri.

Iki gishushanyo  Rwigema yari yagishushanyije ku gikuta cy’inzu ku nkegero z’umuhanda uherereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe, mu kagari ka Kanombe mu mudugudu w’Umushumbamwiza.

Nyuma y’uko uyu munyabugeni ahanze iki gishushanyo abantu benshi banyura kuri uyu muhanda bakabona iki gishushanyo, batangiye kuwitirira Jay Polly, bituma gikorwaho inkuru nyinshi bifata indi ntera ahanini kubera igikundiro umuraperi Jay Polly yari afitiwe na rubanda mu ngeri zitandukanye.

Gusa bitunguranye ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 nibwo umuyobozi w’umudugudu cyari giherereyemo w’Umushumbamwiza n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Akagari ka Kanombe basabye ko gisibwa.

Umuyobozi w’umudugudu w’Umushumbamwiza ko muri Kanombe uri mu basibishije igishushanyo cya Jay Polly cyari kiri mu mudugudu we, yasobanuye ko icyatumye bagisiba ari uko ubuyobozi butigeze bumenyeshwa ibyikorwa ryacyo, abagikoze ntaburenganzira babisabiye.

Aime Uwisize, watanze itegeko ryo gusiza iki gishushanyo cya Jay Polly akabikora ku bufatanye na Gitifu w’Akagari ka Kanombe, yagize ati: “Impamvu rero twebwe twafashe gahunda yo kugisiba, ubundi icyapa cyose cyagenewe kujya nk’ahantu runaka bagisabira uburenganzira umujyi wa Kigali. Ariko noneho iyo bagiye gushyiraho kiriya cyapa baraza natwe bakatubwira nk’umuyobozi w’umudugudu”.

“Icyo gihe nanjye nkamenya ngo iki cyapa kiraha ni icya runaka bigenze gutya gahunda zose za Leta ngomba kuzimenya. Rero kiriya cyapa bagishyira hariya twayobewe uwakihashyize ntitunamuzi nu’wakizanye, ntituzi n’uwagishushanyije, twakibonye bacyometse ku gikuta cy’umuturage bitubera ikibazo ni yo mpamvu twagisibye”.

Rwigema washushanyije iki gihangano  yavuze ko mbere yo kugishyira kuri ruriya rukuta rw’inzu yabanje kubisabira uburenganzira ba nyiri nzu.

Ibi bikaba bitandukanye n’ibyo uyu muyobozi  avuga kuko yashimangiye ko ba nyiri inzu ubwabo batamenye uko cyashyizweho.

Yagize ati: “Bariya babyeyi batubwiye y’uko batamenye n’ukuntu byanditseho, nta n’ubwo bari bazi ko ari ifoto ya Jay Polly bari bushyireho”.

Uyu muyobozi yavuze ko nta makuru ba nyiri inzu bari bafite kuko iyo baza kuba bayafite baba barabimumenyesheje cyane ko akunda kubaba hafi.

Yongeye gushimangira ko iyo hari icyapa runaka ugisabira uburenganzira umujyi wa Kigali hanyuma mbere yo kugishyiraho ukabimenyesha n’ubuyobozi bw’aho agiye kugishyira.

Uyu muyobozi kandi avuga ko umubeyi w’umumama wo muri uru rugo ariwe ubahaye aburenganzira bwo kugisiba, maze gisibwa n’umusore wo muri uru rugo w’imyaka 19.

Uyu musore wo muri urwo rugo ngo aho kiriya gihangano cyari kiri yahasize amarange y’umukara aba bayobozi baje bitwaje.

Nyuma yibyo byose ku rundi ruhande Rwigema wagihanze afite akababaro gakomeye kuko ngo bagisibye batanabimumenyesheje .

Yavuze  kansi ko yari aryamye yabyuka agasanga abantu bamuhamagaye ari benshi barimo n’umunyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana wakoranye nawe ikiganiro kuri iki gishushanyo.

Uyu musore  kubera ko ari we yari azi yahise amuhamagara, maze Lucky aramubaza ngo igishushanyo bagisibye?, undi amubwira ko atabizi, bahita bahana gahunda yo guhurira aho cyari kiri ngo barebe.

Aganira n’urubuga rwa Youtube rwa Inyarwanda yagize ati “Nahageze nsanga barangije kugisiba tubajije baratubwira ko ngo umuyobozi w’umudugudu n’umuyobozi w’akagari ngo nibo baje barabategeka ngo bahasibe. Yabwiye uwo mwana wo muri ruriya rugo aba ariwe uhasiba”.

Uyu musore akomeza agira ati “ We yagisibye avuga ngo ndikwamamaza kandi nta burenganzira ngo mfite bwa RDB”.

Uyu munyabugeni yavuze ko nta kintu na kimwe we ari kwamamaza uretse guha icyubahiro Jay Polly, akaba yibaza impamvu ahandi yagiye ashyira ibishushanyo ku mihanda bitasibwe.

Rwigema imvugo ye yanyuranyije n’uyu muyobozi kuko yongeye gushimangira ko aho yagishushanyije yari yarahaherewe uburenganzira na banyiri nzu.

Aha uyu musore yagize ati: “Ndabazi turaziranye banahampaye banzi”. Umuyobozi w’Akagari n’uw’umudugudu ngo baza kugisiba, baje bitwaje iranjye rifunze”.

munyamakuru wa RBA Lucky Nizeyimana ni umwe mubageze aho iki gushushanyo cyari kiri
Igishushanyo cyarikiri kumuhanda bamwe batangiye kwitirira umuraperi Jay Polly
Aho Igishushanyo cyari kiri ni uku hasa , cyasibwe
Umunyabugeni Rwigema Abdul wakoze kiriya gihangano cyasibwe

Jay Polly, umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda muri muzika ya hip hop na rap yitabye Imana ku myaka 33 ,yaguye mu bitaro byo ku Muhima i Kigali aho yari agejejwe arembye avanywe muri gereza afungiyemo.

Jay Polly yafunzwe mu kwezi kwa kane 2021  akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge, yari akiburana ategereje gusubira mu rukiko tariki 02/12 2021.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakozwe na Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), rigaragaza ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) yanyoye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger