Amakuru ashushyeImyidagaduroIyobokamana

Umunyabitangaza Rugagi yatangije Televiziyo nshya izajya irebwa ku buntu

Bishop Rugagi Innocent umaze kuba icyogere kubera gukora ibitangaza no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza benshi bagakizwa , kuri ubu yatangije Televiziyo nshya izajya igaragara ku murongo wa Startimes ku buntu.

Iyi Televiziyo yise TV7 Miracle Channel ikorera munyubako nshya ya MIC( Muhima Investment Company), iri impande y’inyubako ya Chic, muri etage ya 4. Igaragara kuri Decoderi ya StarTimes ku 115, kandi n’ubuntu niyo waba udafite abonema.

Iyi Television y’Itorero Abacunguwe mu Rwanda riyobowe n’Umunyabitangaza  Bishop Rugagi Innocent, yari imaze igihe itegerejwe n’abantu benshi biganjemo abakunda inyigisho z’uyu mugabo, ubu yamaze gutangira gukora ndetse iragaragara mu bice bitandukanye by’Urwanda.

Bishop Rugagi wasenderewe n’umunezero yavuze ko Imana itagira indimi ebyiri kandi ikaba irinda ijambo ryayo mpaka risohoye, yavuze ko ibya Televiziyo Imana yabimubwiye igihe yari yugarijwe n’ubukene itorero rye ritagira aho risengera gusa Imana ikaza kumugirira neza.

Ati” Ni ukuri ndanezerewe ko Imana ari iyo kwizerwa, irinda ijambo ryayo kugeza risohoye. Iyi Television Imana yayimbwiye kera ndetse icyo gihe twari mu bihe biruhije cyane kuko mu nzu twasengeragamo bari badutaye hanze kuko twari twabuze amafaranga y’ubukode. Ariko Imana igiye kumbwira impa amasezerano menshi harimo na Television izaba ikomeye.”

Umushinga w’iyi Televiziyo ngo watangiye muri Gashyantare 2017, ngo none kubera Imana birangiye Televiziyo itangiye gukora ku mugaragaro.

Bishop Rugagi avuga ko Televiziyo  y’itorero rye itaba ari iyo kurarura urubyiruko no kwigisha abayikurikira ingeso mbi, ahubwo azaba ari kugarura abantu mu murongo muzima no kubigisha ibintu byose byagira umumaro muri rusange.

Ati”nk’uko izina ribivuga, ni umuyoboro w’ibitangaza. Ni umuyoboro wo kwumva ubutumwa bwiza ndetse n’ibindi by’umumaro yaba mu muco wa gikristu ndetse n’umuco Nyarwanda muri rusange. Ntabwo uzahabona byabindi abantu bareba bakarara bashigagurika ninjoro, ntabwo urubyiruko rwacu bazahigira kwambara ubusa. Hoya azaba ari hahandi uzajya ureba ukwumva koko uguwe neza.”

Aho TV7 Miracle channel ikorera

Arongera ati”TV7 ni urubuga abantu benshi bazabohokera ndetse n’abataramenya ubutumwa bwiza bukabageraho. Hazaba hari ibiganiro byinshi kandi byiza cyane, biteguiye neza, birimo inyigisho zuzuye, zidufasha kubaho neza mu Isi ndetse nanyuma y’ubuzima bwo ku isi tukazataha ijuru.”

Bishop Rugagi yavuze hari andi mateleviziyo yari asanzwe akorana nayo gusa kuri ubu akaba yamaze kuyasezerera ndetse n’indi imwe isigaye bakaba bazarangiza amaserano mu cyumweru gitaha, avuga ashima Imana kuba yarakoranye nayo neza kugeza iciye inzira akabona Televiziyo ye.

Aho bakirira abantu [kuri reception]
Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger