AmakuruImikino

Umunya-Tanzania agiye kwerekeza muri Aston Villa

Aston Villa ikina mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza yizeye ko irasinyisha rutahizamu w’umunya-Tanzania ukinira Genk witwa Mbwana Samatta kuri Miliyoni 10 z’ama-Pound.

Aston Villa yagaragaje ubushake bwo kugura uyu munya-Tanzania nyuma y’uko rutahizamu yagenderagaho w’umunya-Brazille , Wesley, agiriye ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu mukino Aston Villa yakinnyemo na Burnely ku bunane.

Mbwana Samatta, watsinze igitego mu mukino  Genk yakinnyemo na Liverpool mu mikino y’amatsinda ya Champions League ni we Aston Villa ihanze amaso nk’igisubizo mu busatirizi bwabo.

Amakuru dukesha BBC avuga ko amahirwe menshi yerekeza uyu munya-Tanzaniya muri Aston Villa. Biteganyijwe ko akora ikizamini cy’ubuzima kuri uyu wa Gatanu.

Uyu musore w’imyaka 27 unakinira ikipe y’igihugu ya Tanzania akeneye uruhushya rw’akazi rumwemerera gukorera mu Bwongereza, ibi bivuze ko ashobora kutazakina umukino Aston Villa izasuramo Brighton kuri uyu wa Gatandatu.

Mbwana Samatta amaze gutsindira Genk yo mu Bubiligi ibitego 43 mu mikino 98 yagaragayemo. Yerekeje muri iyi kipe yaba abaye umukinnyi wa kabiri ukomoka muri EAC ukinnye mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza nyuma y’Umurundi Saido Berahino wakiniye Stoke City na West Bromwich Albion ubu akaba akinira Zulte Waregem ndetse akaba yaranakiniye ikipe y’abato y’Ubwongereza ariko ntahamagarwe mu ikipe nkuru bigatuma mu 2018 ahitamo gukinira Uburundi.

Aston Villa iri mu makipe atatu ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, iri kumwanya wa 18 n’amanota 21, irusha inota rimwe AFC Bournemouth iri ku mwanya wa 19 ikarusha amanota arindwi Norwich City iri ku mwanya wa nyuma , ni mu gihe irushwa na Liverpool ya mbere amanota 40.

Mbwana Samatta ashobora kujya muri Aston Villa kuri Miliyoni 10 z’ama-Pound.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger