Umunya-Mauritius niwe wabaye Miss University Africa2017, Umutoniwase aza mubambere

Lorriane Nadal niwe  watsinze iri rushanwa ryari rimaze ibyumweru bitatu ribera muri Nigeria  , yari ahatanye n’abakobwa baturuka mu bihugu 53 ku Mugabane wa Afurika naho Umutoniwase aza mu icumi bambere .

Mu ijoro ryo gutora Miss University Africa abakobwa bose uko ari 54 babanje kwitabira umuhango wo gusangira na Guverineri w’Intara ya Rivers ari nayo irushanwa ryabereyemo. Guverineri yashimiye aba bakobwa ibikorwa by’urukundo bakoreye mu gace ayobora ndetse abifuriza intsinzi bose.

Umutoniwase Linda usanzwe ari igisonga cya kabiri mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 yaje   mu bakobwa icumi ba mbere bagaragaje ubuhanga n’igikundiro harebewe ku manota yatanzwe n’abakurikiye irushanwa ndetse n’akanama nkemurampaka.

Ibihugu byaje mu icumi bya mbere ni   Gambia, Tanzania, Nigeria, Uganda, Somalia, Eritrea, Tunisia, Ethiopia, Sao Tome ndetse n’u Rwanda.

Umutiniwase ahagararanye nabagenzi be bari bahanganye
Nguwo yambaye ingofero y’umutuku

Biyerekanye mu birori byabaye kuri uyu wa 2 ukuboza 1995
Uyu niwe wambitswe ikamba

Comments

comments