AmakuruInkuru z'amahanga

Umuntu yahanutse mu ndege ya Kenya Airways ahita apfa

Umugabo yahanutse mu ndege yarimo yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, umurambo we ukaba wabonetse mu busitani bw’urugo ruri hafi.

Umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru ni mugoroba. Birakekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga.

Uturiye ikibuga cy’indege, aganira na BBC yavuze ko uyu muntu yaguye kuri metero imwe gusa hafi y’umuturanyi we warimo yota izuba.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa, yavuze ko yumvise ikintu kituye hasi agahita arebera mu idirishya riri hejuru akabona umurambo w’umuntu n’amaraso yuzuye hose mu busitani.

Ati: “Nahise nsohoka, umuturanyi wanjye nawe yahise asohoka kuko yari afite ubwoba bwinshi”.

BBC ivuga ko Polisi yavuze ko igiye gukora iperereza, ariko kugeza ubu urupfu rw’uyu muntu ivuga ko itarushidikanyaho.

Kenya Airways yatangaje ko indege bivugwa ko uyu mugabo yahanutsemo yagenzuwe bagasanga nta kibazo na kimwe yagize. Gusa ubwo yari imaze kugera hasi ngo basanze igikapu, amazi n’ibiryo mu mwanya ubamo amapine y’indege.

Umuvugizi w’iyi kompanyi yavuze ko urugendo rwa Nairobi – London rureshya na kilometero 6,840 rumara amasaha umunani n’iminota 50, ko bibabaje kuba umuntu yarugiyemo mu buryo budakwiye

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger