Amakuru ashushyeIkoranabuhangaUbukungu

Umunsi wa mbere w’urugendo rwa Vérone Mankou mu Rwanda(Amafoto)

Mu ruzinduko rw’iminsi  itanu “Vérone Mankou” ari kugirira mu Rwanda, ku munsi wa mbere yasuye inganda zitandukanye ndetse n’urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Uyu mugabo ni umwe mu bakomeye bakora ibikoresho bigendanye n’ikoranabuhanga muri Afurika ndetse by’umwihariko no muri Kongo nk’igihugu akomokamo, afite uruganda rwitwa VMK  rukora telefoni ngendanwa zizwi nka “Elikia” .

Vérone Mankou  ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato kandi bakomeye ku Isi yose , afite imyaka 31 y’amavuko. Afite inkomoko muri Congo Brazaville.

Uyu mugabo mu ruzinduko afite rw’iminsi itanu ajemo mu Rwanda hari byinshi ashyize imbere  bizatuma akomeza kumenyekanisha ibyo akora ndetse no kumenyana na bamwe muri ba rwiyemezamirimo bakorera mu Rwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye .

Bimwe mu bimuzanye harimo kongera imikoranire myiza hagati ye n’abandi bakora ibijyanye n’ikorabuhanga mu Rwanda, kungurana  ubumenyi n’abo ndetse n’ibindi bitandukanye byerekeye ikoranabuhanga.

Vérone MANKOU uri mu Rwanda

Uru ruzinduko rwe rwatangiye kuwa 21 kanama rukazasozwa kuwa 25 kanama 2017 , avuga ko yiteze kuzungukira byinshi mu Rwanda nk’igihugu gikomeje kugira umuvuduko udasanzwe mu iterambere mu bintu bitandukanye cyane cyane no mu ikoranabuhanga.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda yasuye inganda zitandukanye zirimo Entreprise Urwibutso , Uruganda ruteranyiriza mudasobwa mu Rwanda rwa POSITIVO BGH ndetse asura n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ruri ku gisozi.

Verone n’ikipe y’abantu bamuherekeje basuye Entreprise Urwibutso Barebye ibintu bitandukanye bikorwa na Nyirangarama Bageze ahakorerwa imirimo itandukanye yo gutunganya ibikoreshwa mu ruganda rwa Nyirangarama Bazengurutse ahantu hatandukanye muri uru ruganda Basuye uruganda ruteranya mudasobwa rukorera mu Rwanda rwa POSITIVO BGH Bahabwa ibisobanuro by’uko Positivo BGH ikora Bageze aho mudasobwa ziteranirizwa Basuye ahari kubakwa kaminuza y’Abanyamerika ya Carnegie Mellon Batemberejwe berekwa uko imirimo yo kubaka iyi kaminuza ihagaze kugeza ubu Beretswe byinshi biri gukorwa ngo iyubakwa ry’iyi kaminuza ryihute Verone n’abamuherekeje bahawe ibisobanuro byimbitse bijyanye n’iyi kaminuza iri kubakwa Bunamiye inzirakarengane zishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi

Indi nkuru wasoma ijyanye n’uru ruzinduko:

https://teradignews.rw/2017/08/22/verone-mankou-umukongomani-ufite-uruganda-rukora-telefoni-ari-mu-rwanda/

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger