AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umunsi wa 6 wa shampiyona usize Gicumbi na Mukura ari zo zonyine zegukanye amanota atatu

Umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda (Rwanda Premier league), usize ikipe ya Gicumbi FC na Mukura VS ari zo zonyine zibashije kubona amanota atatu mu makipe 16 akina ikiciro cya mbere.

Gicumbi FC yabigezeho nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wabereye kuri Stade Mumena i Nyamirambo. Ni ibitego bya Dusange Bertin watsindaga igitego cya gatatu muri shampiyona y’uyu mwaka na Gasongo Jean Pierre.

Impozamarira ku ruhande rwa Espoir FC yatsinzwe na Nkunzimana Sadi.

Ikipe ya Mukura VS kuri ubu iyoboye shampiyona n’amanota 14, yo yabashije gutsindira Heroes i Nyamata igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Niyonkuru Ramadhan wasinyiye iyi kipe avuye muri Musanze FC.

Uretse uyu mukino wa Gicumbi na Espoir, indi mikino irindwi yose yaranzwe no kunganya.

Umukino wa nyuma w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wari utegerejwe kuri uyu wa kane hagati ya Gasogi United na Kiyovu Sports na wo warangiye amakipe yombi yombi aguye miswi igitego 1-1.

Uko imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona yagenze.

Rayon Sports 0-0 Etincelles FC

Gicumbi FC 2-1 Espoir FC

Heroes FC 0-1 Mukura VS

Marines FC 1-1 Bugesera FC

Musanze FC 1-1 Sunrise FC

AS Muhanga 0-0 AS Kigali

Police FC 1-1 APR FC

Gasogi 1-1 SC Kiyovu

[team_standings 61268]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger