AmakuruImyidagaduro

Umunsi ni uyu ngo hamenyekane uwegukana Primus Guma Guma Super Star 8, Ninde ?

Kuri uyu Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga ,igitaramo cya nyuma kirasiga hamenyekanye umuhanzi wegukanye irushanwa  rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya munani.

Iki gitaramo kirabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Kuri iyi nshuro abahanzi bahatanira igihembo nyamukuru imitima ntiri mugitereko bategereje ku menya ibyavuye mu majwi y’abatoye binyuze ku butumwa bugufi ndetse n’amanota yatanzwe n’abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Manzi .

Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) iterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa  cya Primus, iri rushanwa rikaba  ryarahimbwe na East African Promoters (EAP)  hagamijwe kuzamura umuziki nyarwanda.

Mu gihe hari amakuru aherutse gutangazwa ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu kubazarebera ahasanzwe hanyuma abo muri VIP akaba aribo bishyura, magingo aya byahindutseho gato kuko  amakuru ava muri EAP (East African Promoters) aravuga ko kwinjira ari amafaranga igihumbi (1000Rwf) mu gihe mu myanya y’icyubahiro(VIP) ari ibihumbi bitanu (5000Rwf).

Kuva mu mwaka wa 2011 iri rushanwa ryatangira ryagiye ryegukanwa n’abahanzi batandukanye aribo  Tom Close (2011), King James (2012), Rider Man (2013), Jay Polly(2014), Butera Knowless(2015),Urban Boys (2016), Dream Boys (2017), uyu mwaka hategerejwe uwegukana iri rushanwa,

Irushanwa ry’uyu mwaka ryavuguruwe ku buryo bugaragara  aho.  Hazahembwa umuhanzi  uzegukana igihembo cy’uwatowe n’abantu benshi (batora mu mifuniko) n’igihembo cy’umuhanzi warushije abandi uzahembwa miliyoni 20 Frw.

Abahanzi bagiye baca mu turere dutandukanye baririmbira abafana babashishikariza kubatora ari nako bagenda bahabwa amanota hagendewe ku ko bitwaye ku rubyiniro ,  umunsi wari utegerejwe ni uyu  ngo hamenyekane  uwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya munani.

Abahataniye PGGSS8 ni: Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha, Young Grace. Christopher na Bruce Melody nibo bahabwa amahirwe na benshi yo kwegukana iri rushanwa ariko ku watowe n’abanntu benshi hakazamo na Young Grace.

Bruce Melody ubwo aheruka muri iri rushanwa umwaka wa 2016 wabonaga atishimiye umwanya wa 3 yari yegukanye
Christopher ubwo aheruka muri iri rushanwa mu 2016 yegukanye umwanya wa Kabiri ndetse no mu 2017 nabwo yegukanye umwanya wa Kabiri
Mico The Best umwaka ushize ubwo yari muri iri rushanwa yegukanye umwanya wa 4
Active ubwo baheruka muri iri rushanwa umwaka ushize begukanye umwanya wa 8
Queen Cha umwaka wa 2017 nawe yari ari muri iri rushanwa ryarangiye yegukanye umwanya wa 5
Tom Close (2011), King James (2012), Rider Man (2013), Jay Polly(2014), Butera Knowless(2015),Urban Boys (2016), Dream Boys (2017), Ninde wegukana iyu y’umwaka ?(2018).

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger