Amakuru ashushyePolitiki

“Umunsi begereye umuriro bazashya”: Perezida Kagame aburira abashaka guhungabanya umutekano

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, aho ari kugirana  ibiganiro n’abaturage bo muri ibyo bice.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu rwa Perezida Kagame  ku munsi wa mbere yasuye uturere twa Burera- Musanze, uwa kabiri asure Rubavu – Rutsiro, asozereze kuri Nyamasheke – Karongi.

Ubwo yari mu Karere ka Burera, Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bafite imigambi mibi ku Rwanda bari mu mahanga, ko bamwe bazizana mu Rwanda cyangwa abandi bagafatwa.

Yahereye ku bigamba ibitero banyuze kuri radiyo mpuzamahanga na internet, avuga ko bibwira ko bari kure y’u Rwanda, ariko koko bari kure kuko ntaho bahurira n’umuriro.

Ati “Waba uri muri Amerika, Afurika y’Epfo, mu Bufaransa, ukibwira ngo uri kure, ariko uri kure kuko ntaho uhuriye n’umuriro. Ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiye kuba babizi, aribo ari n’ababashyigikiye, bazi ko hano batahakinira, nta kuhanikinira.”

“N’abashaka kubajyamo bakabakoresha, mujye mubabwira ko, barakinisha umuriro, uzabotsa. Kuri icyo cy’umutekano nta muntu twabyingingira, abantu bakwiye kumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi, ariko icyo gihe cyararangiye. Turi mu gihe cy’amahoro. Dushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi bundi buryo.”

Yavuze ko kubona umutekano nibisaba ingufu nazo u Rwanda ruzifite, asaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano kandi inzego zibishinzwe zibari hafi.

Abaturage ni benshi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger