ImyidagaduroUrukundo

Umukunzi wa Yannick yavuze ku bakobwa bigamba kumumutwara

Umukunzi wa Yannick Mukunzi yavuze ko adatewe ubwoba n’abakobwa birirwa bigamba ko bakunda Yannick kuko ngo abizi neza ko batamujyana bitewe n’urukundo bakundana.

Mu mpera z’icyumweru dusoje, Yannick n’umukunzi we Iribagiza Joy , bashyize kuri Instagram amafoto yabo ndetse banandikaho amagambo agaragaza ko bakundana cyane kandi ko buri umwe yizeye undi.

Yannick Mukunzi ni we wabanje kubishyira kuri Instagram, yagize ati ” Igiye nkubwiye ko ngukunda , ntabwo mba mbivuze kubera akamenyero, mba nkwibutsa ko uri ubuzima bwanjye, ndagukunda cyane mukunzi Iribagiza Joy.”

Nyuma y’igihe gito cyane, Iribagiza Joy yahise abwira Yannick amagambo yuzuyemo imitoma y’abakundana nta buryarya.

Ati “Ntabwo nigeze ntekereza ko urukundo rwarwanirwa ariko iyo ndebye mu maso yawe, aho ho niteguye kurwana intambara. Ntabwo naguhisemo, umutima wanjye niwo waguhisemo. Ndagukunda cyane mukunzi kandi nzahora ngukunda. Umugabo wanjye, ibyishimo byanjye, byose byanjye, Mukunzi Yannick.”

Hari umuntu ukurikira Joy wahise abona ubu butumwa, amwibutsa ko afite urugendo rurerure rwo guhangana n’isinzi ry’abakobwa bakunda Yannick yewe bakagera naho bamurwarira indege.

Yaramubajije ati ” Ni gute ugiye guhangana n’abo ba Slayqueen bakunda Yannick ? ufite urugendo rurerure.”

Mu kumusubiza, Joy yagize ati ” “Ibyo ntibimbangamira na mba kuko nizeye bidasubirwaho ko ndi umwe rukumbi mu mutima we [Yavugaga Yannick], kandi icy’ingenzi kuri njye ni ibyo akora, si ibyo abandi bakora.”

Yannick Mukunzi ntahwema kuvuga ko hari urukundo rukomeye hagati ye na Joy, aherutse gutangariza kuri RBA ko ari gutegura uburyo babana byemewe n’amategeko dore ko banabyaranye umwana.

Ariko kandi hari umubare munini w’abakobwa bakunda kujya kuri Instagram bakagaragaza ko bakunda cyane Yannick.

Uyu musore ukinira Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi, na we avuga ko hari abakobwa benshi bamwandikira bamubwira ko bamukunda.

Yannick n’umukunzi we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger