AmakuruImyidagaduro

Umukunzi wa Kimenyi Yves agiye kwibaruka imfura (+ Amafoto)

Nyuma yo kwambikwa impeta Miss Muyango Claudine mu minsi yashize yagiye yagiye ahakana ko atwite gusa ubu nkuko amafoto abigaragaza uyu mukobwa wemeye kuzaba Umugore wa Kimenyi Yves arakuriwe.

Aya ni amakuru yakunze kugirwa ibanga rikomeye yaba Miss Muyango na Kimenyi Yves ukinira ikipe ya Kiyovu Sports batigeze na rimwe bashaka kubishyira mu itangazamakuru.

Uyu mukobwa yakunze kwirinda ko amafoto ye atwite yajya hanzd, dore ko mu minsi ishize hari inshuti ye yatahiye ibirori by’isabukuru, uwari wafotoye yasohora amafoto amugaragaza akuriwe undi akamusaba kuyasiba vuba na bwangu.

Uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves binavugwa ko bamaze imyaka ibiri babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, nubwo nta muhango w’ubukwe barakora, uretse impeta Muyango yambitswe muri Gashyantare 2021.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Miss Muyango Uwase Claudine yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019.

Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto ( Miss Photogenic).

Kimenyi Yves we yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Iyo foto niyo yashyizwe ahagaragara bwa mbere bahishura ko Muyango atwite ariko yahise isibwa

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger