AmakuruImyidagaduro

Umukunzi wa Davido yanduye coronavirus

Umukunzi w’umuhanzi w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria Davido yapimwe asanga yaranduye icyorezo cya coronavirus gihangayikishije Isi yose.

Davido n’umukunzi we baherutse kubyarana umwana bise Chioma Rowland magingo aya bakaba bari bari mu mushyinga wo gushyingiranwa byemewe n’amategeko.

Bivugwa ko uyu mukobwa ashobora kuba yaranduye iki cyorezo agikuyr muri Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa mu Bwongereza yaherukaga gukorera ingendo.

Umuhanzi Davido wakunzwe mu ndirimbo nka “IF”,Sikelewu,Dodo n’izindi yavuze ko umukunzi we biteguraga kurushinga Chioma Rowland aheruka kugera muri Nigeria avuye mu mujyi wa London ari kumwe n’umwana wabo.

Uyu mukunzi wa Davido yageze mu Bwongereza avuye muri Amerika nyuma y’uko ibitaramo Davido yari kuhakorera byasubitswe kubera Coronavirus.

Davido yavuze ko nubwo umukunzi we Chioma Rowland atigeze agaragaza ibimenyetso,akigera muri Nigeria bamusabye kwipimisha birangira asanganwe iki cyorezo.

Davido yagize ati “Ikibabaje n’uko umukunzi wanjye twiteguraga kurushinga basanze yaranduye mu gihe abandi 31 barimo n’umwana wanjye basanzwe ari bazima.Tumeze neza ndetse kugeza ubu ntaragaragaza ibimenyetso.

Yamaze gushyirwa mu kato ndetse nanjye ngomba kumara iminsi 14 mu kato.Ndabashimira cyane ku bw’urukundo rudasanzwe n’amasengesho yanyu ariko nanabasaba ngo mugume mu rugo kugira ngo twirinde ikwirakwira ry’iki cyorezo.Dushyize hamwe twagitsinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger