AmakuruIyobokamana

Umukongomani mu bakaridinari bashya bashyizweho na Papa Francis

Papa Francis yashyizeho abakaridinali 13 bashya, 10 muri bo bakaba bari munsi y’imyaka 80, aho barimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Mgr Fridolin Ambongo w’imyaka 59.

Bose uko ari 13 kuri uyu wa Gatandatu bimikiwe muri basilica ya Mutagatifu Petero, i Roma.

Itsinda ry’abagera kuri 200 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Perezida Félix Tshisekedi na Madamu we baherekeje Mgr Ambongo.

Mgr Fridolin Ambongo yagizwe karidinali kugira ngo akomeze atange umusanzu mu kugarura amahoro mu gihugu cye no mu karere.

Mu bakaridinali 13 Papa Francis yashyizeho, 10 muri bo bashobora gutorwamo uzamusimbura. Yavuze ko hari abemera Yezu baririmba ubugwaneza ariko ntibashyire mu bikorwa ibyo bavuga.

Ati “Urukundo Imana yakunze abayo rurangwa n’impuhwe…bivuze ko impuhwe n’ubugwaneza bituruka ku Mana ariko birababaje kubona abantu babura ubugwaneza”.

Abagizwe abakaridinali bari munsi y’imyaka 80 ni Matteo Zuppi wo muri Bologna, José Tolentino Medonca, Ignatius Suharyo Hardjoatmodjo, Juan de la Caridad García Rodríguez, Fridolin Ambongo Besungu, Jean-Claude Hollerich, Álvaro Ramazzini Imeri, Cristóbal López Romero.

Abarengeje imyaka 80 bagizwe ba karidinali b’icyubahiro ni; Michael Fitzgerald, Sigitas Tamkevicius na Eugenio dal Corso.

Mgr Fridolin Ambongo na Papa Francis
Twitter
WhatsApp
FbMessenger