AmakuruImyidagaduro

Umukobwa wakundanye na Nizzo nawe yatawe muri yombi kubera icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa

Ntaminsi iciyeho humvikanye amakuru y’uko umuhanzikazi Momo wakanyujijeho mu myaka yo hambere mu muziki Nyarwanda yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ndetse kuri ubu akaba yaramaze no gukatirwa iminsi 30 ya gatenganyo aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana ba bakobwa,kuri ubu biravugwa ko hatawe muri yombi undi mukobwa nawe uzwi nka Dabijou wanamenyekanye cyane ubwo yavugwagaho kuba ari mu rukundo na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boys nawe azira iki cyaha cyo gucuruza abana ba bakobwa.

Nyuma yuko ubushinjacyaha bwemeje amakuru yuko umuhanzikazi Momo yatawe muri yombi ndetse ubu akaba anafungiye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka ‘1930’, Bijou uzwi nka ‘Dabijou’ nawe ngo ari mu maboko y’ubutabera.

Uyu niwe Bijou wavuzwe mu rukundo na Nizzo 

Amakuru dukesha  inshuti za hafi za Bijou avuga ko ngo amaze iminsi atawe muri yombi aho akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abana b’abakobwa. Uyu mukobwa bivungwa ko byagoraga benshi kumenya ibyo akora kuko akenshi yakundaga kugaragara yagiye kuryoshya mu bihugu bitandukanye,uyu Dabijou yatangiye kugarukwaho cyane mu itangazamakuru nyuma yuko bimenyekanye ko  ari mu rukundo rw’ibanga na Nizzo umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys ndetse hakaza no kugaragara mafoto yaba bombi barigusomana.

Aha ni ubwo bagaraye we na Nizzo basomanye bigahita bihamya ko aba bombi bari mu rukundo

Kuri ubu hari amakuru avuga ko Aba bakobwa ataribo bonyine bafungiwe iki cyaha kuko hari n’abandi bakiri gukurikiranwa,nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Rwanda Investigation Bureau (RIB), Modeste Mbabazi yavuze ko muri iyi minsi bahagurukiye iki cyaha nubwo kitaraba icyaha kinini cyangwa wavuga ko gikabije mu Rwanda ariko ngo bagihagurukiye ku buryo n’icyo gito cyabonetse kigomba kurwanywa hashyizwemo imbaraga zikomeye.

Uyu muvugizi wa RIB iherutse guhabwa inshingano na CID ya Polisi y’u Rwanda zo kugenza ibyaha yanaboneyeho kandi kugira inama abana b’abakobwa abasaba ko bakwiye kujya bagira amakenga y’abantu bababwira kubajyana hanze ndetse byaba ngombwa bakiyambaza inzego zabatabara mu gihe bibaye ngombwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger