AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame yasabwe aranakobwa(Amafoto)

Nyuma y’ifoto y’ubutumire imaze iminsi ihererekanwa ku mbuga nkoranyambaga ihamagarira inshuti n’abavandimwe gutaha ubukwe bwa Ange Ingabire Kagame umukobwa wa Nyakubawa Perezida wa Repubulika Paul Kagame byarangiye ibirori bitashye.

Ange Kagame yasabwe anakwa n’umusore  bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma

Ni umuhango wabaye kuwa Gatanu taliki 28 Ukuboza 2018, mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro witabiriwe n’abagize imiryango yombi ndetse n’inshuti.

Ange Kagame ubu uri mu kigero cy’imyaka 25 y’Amavuko niwe mukobwa wenyine  Perezida Kagame afite,, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika muri kaminuza ya Massachusetts .

Umusore wamusabye akanamukwa witwa Ndengeyingoma uzwi nka Billy w’imyaka 26 y’Amavuko,  yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda , Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Amakuru hagati y’urukundo rw’aba bombi, avuga ko bamenyaniye muri kaminuza imwe bombi bigagamo ya Massachusetts University of Technology, bagakundana kugeza bemeranije kubana akaramata.

umukunzi wa Ange Kagame yamaze gutanga inkwano
Abasore bari baherekeje umukwe

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma
Twitter
WhatsApp
FbMessenger