Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umukobwa uzahiga abandi mu gutigisa ikibuno azegukana akayabo mu gitaramo cya Runtown i Kigali

Mu gitaramo cyiswe The Runtown Experience Kigali kizabera muri Parikingi ya Sitade Amahoro i Remera, hatanzwe amahirwe ku mukobwa uzahiga abandi mu kubyina indirimbo ya Runtown yitwa Bend Down Pause.

Iki gitaramo umunya-Nigeria ‘Runtown’  azahuriramo n’umuhanzikazi w’umugande Sheebah Karungi, Allan Toniks, Latinum, J-Watts, Pine Avenue 5 , Eth & Babanla ,Itsinda rya Active , Charly na Nina  ndetse na Bruce Melodie .

Kizabera muri Parikingi ya Stade amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 , aho ahagana saa kumi  z’amanywa igitaramo kizaba cyatangiye kikazarangira mu gicuku. Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 ku myanya isanzwe, 10,000 Vip, 25,000 Vvip ndetse na 400, 000 ku bantu 20 bashobora kuzihuza bakagura ameza. Amatike y’iki gitaramo ari kugurwa ku rubuga rwa Jumia ndetse no kuri Pesa Choice.

Muri iki gitaramo kandi hazabaho amahirwe ku bakobwa bafite impano yo kubyina batigisa ikibuno ku buryo budasanzwe kuko uzahiga abandi azatsindira amadorali agera ku 1000 ya Amerika.

Collin Mugabo uhagarariye iFactory Africa igiye kuzana Runtown i Kigali yavuze ko umukobwa uzahiga abandi kubyina indirimbo ya Runtown yitwa Bend Down Pause yahuriyemo na Wizkid azahabwa aka kayabo k’amadorali igihumbi ya Amerika ako kanya[cash] ku rubyiniro akayatahana.

Biteganijwe ko Runtown aragera i Kigali uyu munsi mu masaha ya nijoro akanahita akorana ikiganiro n’itangazamakuru.

Umujyana wa Runtown amaze iminsi mu Rwanda , Sam Desalu ukurikirana ibikorwa by’umuziki w’icyi cyamamare yageze i Kigali ku kibuga cy’indege mu masaha ya saa moya n’igice z’umugoroba kuwa kane tariki 7 Nzeri 2017, yari aje mu gitaramo gitegura icyo Runtown agiye gukorera  i Kigali kuwa 23 Nzeri 2017.

Sam Desalu, umujyanama wa Runtown

Uyu mujyanama w’uyu muhanzi yageze mu Rwanda avuye mu  Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. yakiriwe n’abiganjemo abari gutegura iki gitaramo bari mu Rwanda ndetse na bamwe mu nshuti zari zaje kumwakira.

Yari aje  gitaramo cyabaye  kuwa gatanu tariki 08 Nzeri 2017,  cyari kirimo abakobwa bari guca ibintu hano mu Rwanda muri iyi minsi barangajwe imbere na Mbabazi Shadia[Shaddy Boo] umaze iminsi aharawe mu mvugo odeur ya Ocean yanatumye atumbagira akaba uwa mbere ukurikirwa cyane mu Rwanda ndetse na  Sandra Teta usanzwe azwi cyane mu Rwanda.

Image result for runtown
Runtown utegerejwe i Kigali

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger