AmakuruImyidagaduro

Umukobwa usa cyane na Zari akomeje gutangaza abatari bake(Amafoto)

Martha Aint, umukobwa ukomoka mu gihugu cya Kenya akomeje gutangaza abatari bake kubera ukuntu asa n’Umugandekazi Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz.

Witegereje neza amafoto y’aba bombi, ushobora gutekereza ko ari impanga kandi ntaho nahuriye. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bacitse ururondogoro bamwitiranya cyane n’uyu mugore ukomoka muri Uganda.

Abahanga muri Siyansi bemeza ko umuntu byibura ashobora kuba afite abandi 3 bahuje imimerere n’imisusire mu bice bitandukanye by’isi. Mu gihe uwo musa ashobora kuba yibereye iyo kure nka za Brazil cyangwa Philippines, Zari we yiboneye uwa mbere basa mu gihugu cye cy’abaturanyi.

Zari wa Kenya yabonetse.
Indoro ya Aint wagira ngo ni Zari wa kabiri.
Martha Aint, usa cyane na Zari Hassan.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger