AmakuruImikino

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wigijwe imbere hanatangazwa izindi mpinduka muri shampiyona

Gahunda y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda, Azam Rwanda Premier League yahindutseho gato birangira umukino wishyiraniro uhuza APR FC na Rayon Sports wigizwa imbere ndetse n’igihe shampiyona izarangirira kirahinduka.

Izi mpinduka zabaye kuri gahunda ya shampiyona, zasize aya makipe abiri y’amakeba agomba kwisobanura tariki ya 15 Kamena 2018 mu gihe byari biteganyijwe ko uzaba tariki ya 16 Kamena uyu mwaka.

Mu bindi ni uko iyi shampiyona ikiyobowe na APR FC ikaba inganya amanota 51 na As Kigali ku rutonde rw’agateganyo izarangira mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena 2018 aho kurangira tariki ya 1 Nyakanga 2018.

Uyu mukino wa APR FC na Rayon Sports yugarijwe n’ibibazo bitandukanye ndetse ikaba itari no kwitwara neza nk’ikipe ishaka kwisubiza igikombe cya shampiyona, uzaba mu gihe hazaba hari kuba imikino y’igikombe cy’Isi gitegerejwe ku ya 14 Kamena 2018 mu Burusiya. Bibaye kandi nyuma yaho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isabye FIFA ko shampiyona mu Rwanda yakomeza mu gihe ahandi ihagarara cyangwa se ikaba yararangiye.

Gahunda ya shampiyona ku mikino isigaye.

Umunsi wa 26, tariki ya 15 Kamena 2018: 

APR FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)
Miroplast FC vs Etincelles FC (Stade Mironko)
Kirehe FC vs AS Kigali (Kirehe)
Espoir FC vs Amagaju FC (Rusizi)
Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Gicumbi)
Mukura VS vs Sunrise FC (Stade Huye)
Bugesera FC vs SC Kiyovu (Bugesera)

Umunsi wa 27, tariki ya 18 Kamena 2018

Etincelles FC vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15:30)
Rayon Sports FC vs Gicumbi FC (Stade Kicukiro)
SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena)
Musanze FC vs Espoir FC (Stade Ubworoherane)
Amagaju FC vs Sunrise FC (Stade Nyagisenyi)
Marines FC vs Mukura VS (Stade Umuganda, 13:00)
AS Kigali vs Police FC (Stade de Kigali)
Miroplast FC vs APR FC (Stade Mironko)

Umunsi wa 28, tariki ya 21 Kamena 2018

Espoir FC vs Rayon Sports FC (Rusizi)
Police FC vs SC Kiyovu (Stade Kicukiro)
Kirehe FC vs Bugesera FC (Kirehe)
Sunrise FC vs Musanze FC (Nyagatare)
Amagaju FC vs Marines FC (Nyagisenyi)
APR FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
Gicumbi FC vs Miroplast FC (Gicumbi)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye)

Umunsi wa 29, tariki ya 24 Kamena 2018

Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
APR FC vs Gicumbi FC (Stade Amahoro)
AS Kigali vs Marines FC (Stade de Kigali)
Bugesera FC vs Police FC (Bugesera)
Miroplast FC vs Espoir FC (Mironko)
SC Kiyovu vs Mukura VS (Stade Mumena)
Rayon Sports FC vs Sunrise FC (Stade Amahoro)
Musanze FC vs Marines FC (Stade Ubworoherane)

Umunsi wa 30, tariki ya 27 Kamena 2018

Gicumbi FC vs Etincelles FC (Gicumbi)
Police FC vs Kirehe FC (Kicukiro)
Espoir FC v APR FC (Rusizi)
Mukura VS vs Bugesera FC (Stade Huye)
Sunrise FC vs Miroplast FC (Nyagatare)
Amagaju FC vs SC Kiyovu (Nyagisenyi)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda)
Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)

Abakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi

    1. Ndarusanze J. Claude (AS Kigali) 12
    2. Orotomal Alex (Sunrise Fc) 10
    3. Wayi Yeka (Musanze Fc) 10
    4. Songa Isaie (Police Fc) 9
    5. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe) 8
    6. Mustafa Francis (SC Kiyovu) 8
    7. Hakizimana Muhadjiri (APR Fc) 8
    8. Bahame Arafat (Marines Fc) 8
    9. Ndayishimiye Antoine (Police Fc) 8
    10. Hussein Shaban (Rayon Sports) 7
    11. Mutebi Rashid (Mukura VS) 7
    12. Bigirimana Issa (APR FC) 7
    13. Munezero Dieudonne (Amagaju Fc) 7

Urutonde rwa shampiyona

Urutonde rwa shampiyona
Twitter
WhatsApp
FbMessenger