AmakuruImikino

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wahinduriwe ikibuga

Shampiyona y’icyiciro cya mbere AZAM Rwanda Premier League 2018-19 igeze ku munsi wayo wa munani, irakomeza muri iki cyumweru guhera kuwa Kabiri, aho umukino wishyiraniro uzahuza amakipe ahora ahanganye APR FC na Rayon Sports uzaba ku wa 12 Ukuboza w’imuriwe kuri Stade Amahoro.

Ubwo gahunda ya shampiyona y’u Rwanda yasohokaga, umukino wa APR FC na Rayon Sports wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino uzaba saa kumi n’ebyiri (18h00′) kuri stade Amahoro. Uyu munsi APR FC ikaba yakoreye imyitozo i shyorongi  ibanziriza iya nyuma.

APR FC itangaza ko Buteera Andrew wagize ikibazo cy’imvune mu mukino ikipe ye yatsinzwemo 3-1 na Club Africain azaba yakize ashobora gukina uyu mukino, Ikipe ya Rayon Sports yo izakina idafite Mugheni Fabrice wavunikiye mu mukino ikipe ye yatsinze AS Kigali 1-0  gusa umukinnyi wayo Muhire Kevin wari umaze iminsi 15 mu Misiri mu igeragezwa azaba yagarutse binateganyijwe ko azakina uyu mukino.

Uyu mukino  wimuriwe kuri Stade Amahoro nyuma y’ubusabe bwa APR FC kuko ngo hitezwe umubare munini w’abafana bazawitabira barenze abajya muri Stade ya Kigali.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino byamaze kujya ahagaragara bihagaze ku buryo bukurikira: VVIP: 10,000 Frw VIP: 5,000 Frw  Ahasakaye: 3,000 Frw  Ahadasakaye: 2,000 Frw

Dore uko umunsi wa 8 wa Shampiyona  uteye (15h30’):

[event_blocks 35874]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger