AmakuruImikino

Umukinnyi wa PSG yacucuwe utwe n’indaya mu mujyi wa Paris

Umukinnyi w’imyaka 32 ukina hagati  mu kibuga mu ikipe ya  Paris Saint-Germain F.C  yibwe utwe ubwo yari ageze mugace gakorerwamo uburaya muburengerazuba bw’umujyi wa Paris

Ander Herrera Agüera ubwo yari ageze muri kariya gace yibwe telefone ye yari  mu modoka akavuga ko umwe mubakora umwuga w’uburaya muri kariya gace kazwi nka Bois de Boulogne yinjiye mu modoka ye  ntaburenganzira afite agatwara ikofi na telefone byari birimo.

Amakuru yatanzwe  ibi byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro ubwo uyu mukinnyi yari ahagaze gato ku muhanda wa Reine-Marguerite (Paris XVIth) kubera amatara y’umuhada yabimusabaga.

Uwimbye Herrera yahise aca murihumye ubwo yari ahagaze gato kubera ayo matara yo ku muhanda  yinjira mu modoka ye afata telefone n’ikofi asaba ko bagira aho bamugeza mu bice bitandukanye ashaka nk’ingurane  bw’ibyo yari afashe bugwate.

Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Manchester United ibi yabyemeye atajuyaje kuko uyu mujura yari afite ikintu mu ntoki akeka ko yari intwaro yitwaje gusa ibi byarangiye uyu mujura  yirukankanganye ikofi irimo amayelo 200, iyo kofi nk’uko uyu mukinnyi ukomoka muri Espanye abivuga yari iriho ibirango byo muri icyo gihugu cy’amavuko.

Gusa nk’uko igitangazamakuru L’Equipe kibitangaza kivuga Herrera yabyutse ajya gutanga ikirego cy’uwamwibye ngo atangire ashakishwe .

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger