AmakuruImikino

Umukinnyi wa ProTouch yiganjemo Abanyarwanda yegukanye agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022

Umunya Afurika y’Epfo,Main Kent ukinira ikipe ya ProTouch yiganjemo abanyarwanda benshi, ni we watanze abandi kugera i Gicumbi yegukana Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2022.Yari yasize abamukurikiye amasegonda 15 muri metero 500 za nyuma.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe umunsi wa kane wa Tour du Rwanda 2022, mu gace kahagurukiye i Kigali [Kimironko] kerekeza mu Karere ka Gicumbi, ku ntera y’ibilometero 124,3.

Uyu munya Afurika y’Epfo ukinana na Mugisha Samuel ndetse na Mugisha Moise niwe wanikiye abandi nyuma yo gucomoka mu bilometero bitatu bya nyuma abifashijwemo na Mugisha Samuel bakoranye cyane uyu munsi.

Umunyarwanda Muhoza Eric niwe waje hafi ku mwanya wa 5, Main Kent wabaye uwa mbere yamushyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda atatu gusa.Kent yakoresheje 03h17’40.

Aka gace kerekezaga I Gicumbi karanzwe n’ikirere kibi kuko imvura yaguye cyane ituma isiganwa rirushaho gukomera.

Icyakora,Umunyarwanda Mugisha Samuel yatangiye asatira ndetse anagenda yegukana amanota y’ahaterera byatumye yambara umwambaro w’umukinnyi uzamuka kurusha abandi.

Umukinnyi wa B&B Hotels w’imyaka 20 Axel Laurence niwe wahise yambara umwenda w’umuhondo [Maillot Jaune] nyuma y’aka gace ka 4 ka Tour du Rwanda ayambuye Jhonathan Restropo wari uyifite ejo.

Uyu mufaransa Axel Laurance mu duce 4 tumaze gukinwa amaze gukoresha 10h45’07’’.

Muri rusange umunyarwanda uri hafi ni Eric Muhoza wa 13 umaze gukoresha 10h46’53’’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger