AmakuruImikino

Umukinnyi uri mu nkingi za mwamba za APR FC yakize imvune yari amaranye igihe

Umukinnyi wo ku ruhande ukina asatira mu ikipe y’ingabo z’igihugu kwitonda Alain yatangaje ibijyanye n’imvune afite n’igihe azagarukira mu kibuga.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi kwitonda yagiranye n’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru, nyuma y’igihe atagaragara mu kibuga.

Yagize ati” Imvune nari mfite isa naho yakize ubu ndi muzima shampiyona nisubukurwa nizeye ko nanjye nzatangira gukorana n’abandi cyane ko ubu meze neza ,nari maze iminsi nkurikiranwa n’abaganga bampa ikizere ko ubu bimeze neza, mfite isuzuma rya nyuma kuri uyu wa gatanu ubundi nkamenya uko mpagaze.”

Kwitonda Alain yakomeje avuga ko ikintu akumbuye nyuma yo kumara igihe afite imvune ari ugukinana n’abagenzi be batahiriza umugozi umwe wo kumva bashaka gutsinda buri gihe.

Yagize ati” Nkumbuye gukinana n’abagenzi banjye twese dufite inyota yo gutsinda muri APR FC, gutsinda niyo ntego rero nkumbuye gukinana na bagenzi banjye nkumbuye gutsinda n’ibindi.

Kwitonda Alain yagize ikibazo cy’imvune ubwo ikipe ya APR FC yakinaga umukino ubanza wa CAF Confederation Cup n’ikipe ya RS Berkane akaba yaramaze ukwezi hanze y’ikibuga.

Kwitonda Alain yemeje ko yakize imvune amaranye igihe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger