AmakuruUrukundoUtuntu Nutundi

Umukecuru w’imyaka 60 ari gusabiriza nyuma yo kuribwa n’umupfubuzi Miliyoni 100 z’Amanyarwanda

Umukecuru witwa Diane Peebles w’imyaka 60 ukomoka mu gihugu cya Scotland muri UK yatangiye gusabiriza asaba ubufasha kugira abone icyo yashyira munda nyuma yo kugurira umusore w’umupfubuzi inzu n’imodoka kugira azajye amufasha kumwitaho mu gitanda.

Uko uyu mukecuru yagiye amarana iminsi n’uyu musore  w’umupfubuzi w’umunya Sri Lanka witwa Priyanjana De Zoysa w’imyaka 26 y’amavuko mu mwaka wa 2012, byatumye ata umuryango we mu Bwongelezamo ahita kwibanira n’uyu musore muri Sri Lanka.

Uyu mukecuru yagiye akorera uyu musore ibikorwa bitandukanye birimo kumwambika no kumuha ku mafaranga atunze kugeza naho uyu musore yagezaho amutwara ibihumbi 100 by’amapound bingana na Miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda byatumye imibereho y’uyu mukecuru ijya habi.

Diane yahuriye na Priyanjana muri Hoteli yakoragamo ubwo yari yasuye Sri Lanka mu mwaka wa 2011 niko kugirana ibiganiro birangira amusabye ko babana nawe asubira muri Scotland agurishe ibyo yari atunze byose ngo asange uyu mupfubuzi amurya utwo yari afite aratumara.

Uyu mukecuru yabwiye abanyamakuru ko yavumbuye ko uyu musore Priyanjana De Zoysa yari afite undi mugore w’imyaka 18 nyuma y’iminsi mike amuguriye inzu ndetse n’imodoka ya taxi voiture yo kujya atwara abagenzi akava muri Hoteli.

Uyu musore wahoze apfubura uyu mukecuru, haherutse gutangazwa ko yaba aherutse kurasawa n’amabandi yashakaga kumwaka amafaranga yari afite, ibi biba ikindi kibazo ku buzima bwa Diane n’ubwo yari yaravumbuye ko umusore we yikundanira n’akandi kana kakiri gato.

Diane yashyingiranywe na Priyanjana mu mwaka wa 2012 ntiyahita amusanga muri Sri Lanka ngo babane kugeza muri 2015 ubwo yagurishaga inzu ye ndetse n’udufaranga yahawe nk’imperekeza mu kazi,umupfubuzi aratumira.

Uyu mukecuru wagarutse muri Scotland mu kwezi gushize abifashijwemo n’inshuti ye yamwoherereje itike, ari kurira ayo kwarika kuko nta kintu asigaranye cyane ko ibintu byose uyu mupfubuzi yabiriye akabimara ibindi akabyihera umugore we wundi.

Diane avuga ko yagiye muri Sri Lanka bagenzi be bari kubimubuza ariko we akabyanga kubera ko yakundaga uyu mupfubuzi cyane, nubwo yamuhemukiye nyuma. Yavuze ko bakwiye kwirinda gushudika n’abana bakiri bato kuko babakunda babakurikiyeho amafaranga gusa bamara kuyamara bakigendera.

Umukecuru asigaye asabiriza nyuma yo kuribwa n’umutubuzi akayabo k’amafaranga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger