Umujyi wa Kigali washyize ikibumbano cy’agatangaza ku muhanda (Amafoto)
Umujyi wa Kigali washyize ikibumbano cy’agatangaza mu masangano y’ahazwi nka Sonatubes mu karere ka Kicukiro mu rwego rwo kurimbisha umujyi no gusobanura neza umuco w’abanyarwanda wo kwakira abashyitsi.
Ni mu gihe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali hakomeje kurimbishwa imitako y’iminsi mikuru inogeye ijisho yaba ku nyubako z’abikorera n’iza leta ku buryo abawugendamo n’abawukoreramo bibagaragariza ko abanyarwanda bose bakereye kwinjira mu mwaka mushya wa 2020 mu byishimo.
Iki kibumbano gishya cyashyizwe ku masangano ya Sonatubes gikozwe mu buryo butangaje kuko kigaragaza abantu batatu bishimye cyane babyina imbyino gakondo nyarwanda zizwi nk’imishayayo ubusanzwe zifashishwaga mu kwakira abashyitsi mu muco w’Abanyarwanda.
Kigaragaza abantu babiri b’abagore bashayaya buri umwe yerekeye ku ruhande rwe hagati harimo umugabo w’umukaraza ubavugiriza ingoma yambaye amayugi nawe areba ku rundi ruhande ku buryo aho ariho hose waba uturuka haba mu muhanda uturuka I Remera, umuhanda uturuka ku kibuga cy’indege cya Bugesera ndetse n’umuntu uturuka mu mujyi rwagati mu muhanda uzwi nka Rwandex ahabwa ikaze n’iki kibumbano ku buryo bworoshye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangaza ko iki kibumbano ari ikimenyetso cy’ikaze n’ibyishimo kuri buri wese ugana uyu mujyi n’u Rwanda muri rusange bukagaragaza binyuze mu nyandiko isobanura imiterere y’iki kibumbano ko kuba umugabo ari hagati y’abagore babiri bigaragaza ubumwe no kwimakaza ihame ry’uburinganire mu banyarwanda.
Iki kibumbano cyakozwe n’umunyabugeni witwa Bushayija Pascal giteretse ku murambararo wa metero 4 kikaba gifite uburebure bwa metero 1.2 kikaba kinafite imigongo isanzwe imenyerewe mu mitako ya Kinyarwanda.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yatangaje ko iki kibumbano cyashyizwe aha hantu mu rwego rwo gukomeza kurimbisha umujyi no mu bice bihurirwamo n’abantu benshi.
Rubingisa ati “Biri muri gahunda yo gukomeza kongera ubwiza bw’ibice bihurirwaho n’abantu benshi. Twamaze kubaka ahantu abantu bashobora kwicara bakaganirira imbere y’icyicaro cy’umujyi wa Kigali, ndetse n’ubundi busitani burimo gutunganywa I Nyandungu n’ahahoze inganda i Gikondo.”
Rubingisa Pudence akomeza avuga ko hakirimo gushakishwa ingengo y’imari yazatuma n’ayandi masangano y’imihanda yose atunganywa kimwe n’ahandi hantu hashobora guhurira abantu benshi, bikaba biteganyijwe ko ayandi masangano 8 atandukanye aboneka mu mujyi wa Kigali araba yatunganyijwe mu gihe gito.
Kuri aya masangano kandi hashyizwe na kamera nini icunga umutekano ku mpande zose z’imihanda ihahurira hanaterwa indabyo zirushaho kuhagira heza.
Amafoto: IGIHE