AmakuruAmakuru ashushye

Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru y’ibihuha bikangurira abashaka gutaha mu ntara kwiyandikisha

umujyi wa Kigali wasabye abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisitiri w’intebe yo kuguma mu rugugo Nyuma y’amakuru atariyo yavugwaga ko abashaka gusubira mu ntara biyandikisha mu midugudu barimo.

Amakuru amaze iminsi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga cyane ku gicamunsi cy’uyu wa gatanu yavugaga ko abifuza gusubira mu ntara bakwiyandikisha ku bakuru b’imudugudu barimo, abenshi bakaba bari bamaze ku bikora.

Mu itangazo washyize kuri tweeter yawo, umujyi wa Kigali wahise unyomoza ayo makuru uvuga ko ari ibihuha ahubwo usaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza ya minisitiri w’intebe yo ku guma mu rugo ndetse unatanga umurongo wakwifashishwa ku bakeneye ibindi bisobanuro.

Ni itangazo rigira riti: “umujyi wa Kigali uranyomoza amakuru arimo kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asaba abaturage bifuza gusubira mu ntara kwiyandikisha.”

“Turasaba ko abaturage bakomeza gukurikiza amabwiriza ya minisitiri w’intebe.

Abifuza ibindi bisobanuro bahamagara umurongo utishyurwa tel: 3260.”Ibi biherekezwa n’amagambo ya #Guma mu rugo

Guhera tariki ya 21 Werurwe u Rwanda ruri mu bihe bidasanzwe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus cyibasiye isi muri bino bihe.

Amabwiriza yashyizweho umukono na minisi tiri w’intebe asaba abaturage ku guma mu rugo yavugaga ko ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri byongerewe kuzageza tariki ya 19 Mata avuga ko ntabikorwa bihuriza abantu hamwe byemewe uretse ibijyanye n’ahacuririzwa ibiribwa.

Aya mabwiriza kandi avuga ko nta ngendo zihuza imijyi n’uturere zemewe yasanze abantu benshi muri Kigali n’ahandi mu Ntara babuze uko bataha kuko byabaye ngombwa ko buri wese aguma ahoy ari ari.

Ubu benshi muri abo bakaba bagowe cyane n’ikibazo cy’imibereho ndetse no kuba kure y’imiryango yabo.

Mu gukemura ikibazo cy’imibereho, umujyi wa Kigali ukaba warashyizeho gahunda yo kugenera imfashanyo y’ibiribwa abakomwe mu nkokora na gahunda ya guma mu rugo biganjemo abakoraga imirimo ya nyakabyizi.

Aya mabwiriza yose akaba atangwa mu rwego rwo gukumira no kwirinda ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abagera ku 118 bamaze kwandura iyi ndwara 7 muri bo bakaba baramaze kuyikira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger