AmakuruCover StoryUbukungu

Umujyi wa Kigali ugiye gutanga igisubizo ku baturage baherutse gusenyerwa amazu yo mu bishanga

Kuva mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye gusenyera abaturage batuye mu bishanga bitandukanye byo muri uyu mujyi nyuma yo kuburirwa no kubashishikariza kwimuka bakajya gushaka ahandi baba hadateje inkeke ariko abaturage bagakomeza kwinangira.

Imiryango yasenyewe ni iyari ituye mu bishanga byo mu duce twa Rwampara, Kinamba, Gatsata, Gisozi na Kinyinya aho abagize iyi miryango bakoze igisa no kwigaragambya bavuga ko basenyewe mu gihe bari barategereje ko bazimuka ari uko bahawe ingurane cyane ko bamwe bafite n’ibyangombwa by’ubutaka bwabo.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buramara impungenge aba baturage kuko butangaza ko ntawe uzaba ku gasozi ahubwo ko aabasenyewe bagiye gufashwa kubona aho baba.

Iyo witegereje aho aya mazu yasenywe aherereye usanga ari ahantu hateye inkeke cyane ko bigaragara ko amwe mu mazu yagiye yangizwa n’imyuzure ituruka mu bishanga byujujwe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ku buryo na bamwe muri bo bivugira ko iyo imvura iguye amazi asendera ku mbuga akanabasanga munzu umuntu akabura aho akandagira, gusa bakagaragaza impungenge batewe no gusenyerwa kuko nta bushobozi bafite bwo kuba bajya kubaka ahandi ndetse ko no gukodesha bibagoye.

Igishanga kiruzura amazi akabasanga mu nzu

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangaza ko abadafite aho kujya barimo gushakirwa aho bacumbikirwa abandi bakaba bazahabwa amafaranga yo gukodesha mu gihe bazaba bubakirwa naho abari bafite ibyangombwa by’ubutaka byemewe n’amategeko batangiye kubarirwa ngo bazahabwe ingurane ku mitungo yabo

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko intego ya mbere yo kubasenyera kwari ugukiza ubuzima bwabo bushobora kuzangizwa n’ibidendezi byo muri ibi bishanga bishobora kuzabatera  indwara no mu rwego rwo kubungabunga ibishanga neza ngo bibyazwe umusaruro.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kubungabunga ibishanga no kureba ibitabyazwa umusaruro hakurwamo bimwe mu bikorwa by’abaturage birimo nk’amagaraji, inganda n’amazu bagahabwa ingurane zabyo kugirango ibishanga bikorerwemo imirimo ibyara inyungu ariko idafite ingaruka ku buzima bw’abantu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger