AmakuruImyidagaduro

Umuhungu wa Will Smith yavuze uko yakiriye kubona Se akubitira urushyi umunyarwenya Chris Rock ku rubyiniro

Nyuma yuko Will Smith asanze kurubyiniro umunyarwenya Chris Rock aka mukubita urushyi mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya filimi bya Oscars byatanzwe ku ya 27 Werurwe , umuhungu wa Will Smith witwa Jadan w’imyaka 23 yagaragaje ko yishimiye uko papa we yakubise urushyi uyu munyarwenya.

Mu butumwa uyu muhungu wa Smith yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati”Uko niko dukora” yakoresheje ifoto Smith akubita urushyi uyu munyarwenya Chris Rock , bigaragara ko yishimiye kubona uyu mu byeyi we arwanirira nyina.

Usibye Jaden Smith wabyishimiye, hari n’abaraperi batandukanye bagaragaje ko bishimiye igikorwa uyu mukinnyi wa firime yakoze ,barimo Da Baby , 50 Cent ndetse n’abandi batandukanye.

Nyuma, mu ijambo ryo kwakira igihembo cye, Smith yasabye imbabazi.

Smith wari umaze gutwara Oscar ye ya mbere kubera gukina nka se w’abakinnyi ba Tennis Venus na Serena Williams muri filimi King Richard, yagize ati: “Ndashaka gusaba imbabazi Academy. Ndashaka gusaba imbabazi abandi bose hano”.

Ati: “Ubuhanzi bwigana ubuzima busanzwe. Nagaragaye nk’umubyeyi w’umusazi, kimwe nk’uko babivuze kuri Richard Williams. Ariko urukundo rwagukoresha ibintu by’ubusazi.”

Mbere, Pinkett yari yaravuze ku kubura imisatsi kubera uburwayi bwo gupfuka umusatsi bwitwa alopecia.

Amaze gukorwa mu nsina z’amatwi, Rock yaguye mu kantu ariko ariyumanganya, ati: “Ibi ni ijoro ridasanzwe mu mateka ya televiziyo.”

Yahise atanga igihembo cya documentary nziza, ari nayo mpamvu yari imuzanye kuri ’stage’.

Muri ibi birori byaberaga muri Dolby Theatre i Los Angeles, buri wese yatunguwe n’iki gikorwa.

Bamwe babanje kwibaza ko ari imikino, kuko na Will Smith yabanje gusa n’useka ibyari bimaze kuvugwa na Rock.

Ariko Jada byabonetse ko bimubangamiye, kugeza muri ako kanya byasaga n’ibyo bateguye mbere nk’uko bisanzwe.

Ariko Smith yakuyeho urujijo ubwo yahagurukaga agakubita Rock yihanukiriye. Aha byabonetse ko atari imikino.

Ubwo Smith yari asubiye kwicara maze akavuga aranguruye yihaniza Rock, mu magambo mabi, kutazana umugore we mu magambo ye, byabonetse ko yari akomeje.

Smith w’inararibonye kuri televiziyo, ni umuntu usobanukiwe neza ahantu ho kutarekura ijambo ririmo F nka hano mu birori bikurikiwe n’abantu benshi.

Ubwo ibi byabaga, muri iki cyumba habayeho guceceka kudasanzwe. Buri wese yari atunguwe.

Si ubwa mbere Chris Rock ateye urwenya kuri Jada Pinkett Smith muri Academy Awards.

Mu 2016 Rock yari ayoboye Oscars ubwo Jada ari mu ba-stars banze kujya muri ibi birori bavuga ko bitarimo guha agaciro abantu bose.

Muri uwo mwaka, Rock yagize ati: “Jada Pinkett Smith kutitabira Oscars ni nkanjye kutitabira imyenda y’imbere ya Rihanna – Ntabwo nari natumiwe”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger