Umuhungu wa perezida Museveni yagarutse mu Rwanda(Amafoto)
Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe 2022, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ruzinduko rwe mu Rwanda.
Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni, yari uherutse gutangaza ko yemeranyije na Perezida Kagame ko azagaruka mu Rwanda bakaganira,akaba yageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022.
Iyi ni inshuro ya 2 ageze mu Rwanda,kuko yaherukaga i Kigali taliki ya 22 Mutarama 2022, uruzinduko rwe rukaba rwarakurikiwe n’ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Nk’uko bivugwa na ambasade ya Uganda i Kigali,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba,yagarutse i Kigali “mu ruzinduko bwite”.
Ubwo aheruka mu Rwanda,Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yavuze ko u Rwanda na Uganda bifite byinshi bisangiye ku buryo abibona nk’igihugu kimwe, agaragaza ko byiyemeje gukemura ibibazo bifitanye kugira ngo umubano mwiza byahoranye wongere kubaho.
Abinyujije kuri Twitter, yavuze ko kubera amateka ibihugu byombi bifitanye, umuryango we wageze aho nawo witwa Abanyarwanda.
Yagize ati “Nabayeho igihe kinini gihagije kinyemerera kumenya ko u Rwanda na Uganda ari igihugu kimwe! Mu buhunzi muri za 1980 njye n’umuryango wanjye natwe batwitaga ‘Abanyarwanda’. Abanzi nibo bonyine bashobora kurwanya ubumwe bwacu. Mureke dukemure utu tubazo duto vuba ubundi dukomereze urugendo hamwe nk’uko byahoze.”
Icyo gihe,Gen Muhoozi yatangaje ko ashingiye ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame, umubano w’ibihugu byombi ushobora gusubizwa ku murongo mu gihe cya vuba.
Ati “Ndashimira Perezida Paul Kagame, kubera uburyo uyu munsi njye n’itsinda ryanjye twakiriwe neza i Kigali . Twagiranye ibiganiro byimbitse byo kurebera hamwe uburyo bwo kunoza umubano. Ndahamya ko hashingiwe ku miyoborere y’abakuru b’ibihugu byacu tuzabasha kugarura umubano mwiza uri mu mateka yacu vuba bishoboka.”
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,Village Urugwiro,icyo gihe byatangaje ko Perezida Kagame na Gen. Muhoozi bagiranye ibiganiro byiza kandi “bitanga icyizere ku bibazo u Rwanda rwagaragaje” n’ibikwiye gukorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubire mu buryo.
Gen Kainerugaba, ukunze kwita Perezida Kagame ’data wacu’, yagiye atangaza kuri Twitter ko bombi bari kugira uruhare mu kongera kubanisha neza ibi bihugu.
Ambasade ya Uganda yatangaje kuri Twitter ko ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Gen Muhoozi yakiriwe na Brig. Gen. Willy Rwagasana ukuriye abarinda umukuru w’u Rwanda hamwe n’umuvugizi w’ingabo Col. Ronald Rwivanga, aba ni nabo bamwakiriye ubwo ahaheruka.
Kuva mu 2017 ubutegetsi bwa Uganda n’u Rwanda byagiranye amakimbirane yateye ingaruka zitandukanye ku baturage b’ibihugu byombi, zirimo no gufunga imipaka.
Imyaka ikabakaba itanu yari igiye gushira, abari babanye nk’abavandimwe, nk’igihugu kimwe, basangiye amateka, u Rwanda na Uganda batabanye neza biturutse ku bibazo bishingiye ahanini ku mutekano, aho u Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abo mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano warwo, naho Uganda igashinja u Rwanda ibirimo kuba ari rwo ruri inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano wayo no kuneka inzego z’umutekano zayo.