AmakuruAmakuru ashushye

Umuhungu wa perezida Museveni wa Uganda azajya yirahira Perezida Kagame

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, azajya yirahira perezida Kagame wamugabiye inka z’inyambo zo mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw’igihugu.

Lt Gen Muhoozi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije gukomeza guharura inzira zo kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari warajemo agatotsi mu myaka itatu ishize. Yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame ku munsi wa mbere, ku wa Kabiri asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi n’ibindi bice bya Kigali birimo Kigali Arena.

Uruzinduko rwa Muhoozi mu Rwanda rugamije “gukemura ibibazo bisigaye” mu mubano w’u Rwanda na Uganda.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye Muhoozi mu rwuri rwe “amugabira inka z’inyambo”.

Mu muco Nyarwanda, kugabira umuntu inka z’inyambo ni ikimenyetso gishimangira umubano n’ubucuti biri hagati y’impande zombi.

Inyambo ni ubwoko bw’inka zabayeho kuva kera mu Rwanda rwo hambere. Uwayigabiraga undi byabaga ari ikimenyetso cy’igihango gikomeye cy’umubano utajegajega bagiranye.

Abahanga mu mateka bagaragaza ko inka y’u Rwanda ishimangira igihango cyo kutazahemukirana no kurushaho gufatanya muri byose.

Si ku nshuro ya mbere Perezida Kagame agabiranye n’abo mu muryango wa Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Ku wa 31 Nyakanga 2011, Perezida Kagame yagabiye Museveni wari mu ruzinduko mu Rwanda, ubwo bari mu rwuri ruri mu nkengero z’Ikiyaga cya Muhazi, mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Icyo gihe, Perezida Museveni yari yitabiriye umuganda wo kubaka amashuri y’ibanze y’imyaka icyenda ya Nyarugunga i Kanombe; aho yanatanze umusanzu wo kuyuzuza w’ibihumbi 300$.

Mu mpera z’uwo mwaka kandi ubwo Perezida Kagame yari muri Uganda mu kiruhuko cya Noheli, na we yagabiwe na Perezida Museveni inka 20 z’amashashi yo mu bwoko bwa Ankole.

Nyuma y’igihe kirekire, Perezida Kagame yagabiye Lt Muhoozi, ikindi kimenyetso mu rugendo rwo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi.

Lt Gen Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama 2022. Nyuma y’urwo ruzinduko, Guverinoma yatangaje ko “yabonye ko hari gahunda yo gukemura ibibazo byagaragajwe n’u Rwanda ndetse n’ubushake bwa Guverinoma ya Uganda mu gushaka umuti w’ibibazo bitarakemuka,” yemeza ko umupaka uzafungurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Kubera amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, umupaka wo ku butaka wari ugifunze ku bagenzi badafite impamvu zihutirwa, kugeza ku wa 7 Werurwe ubwo imipaka yose yafungurwaga.

Lt Gen Muhoozi yaherukaga gutangaza ko nyuma y’ikiganiro yagiranye na Perezida Kagame bemeranyije ko azongera kugirira uruzinduko muri Kigali ngo bakemure ibibazo byose bikiri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Inkuru yabanje

Umuhungu wa perezida Museveni yagarutse mu Rwanda(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger