AmakuruAmakuru ashushye

Umuhungu wa perezida Museveni, Lt.Gen Muhoozi yasezeye ku gisirikare cya Uganda

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko yasezeye mu ngabo z’iki gihugu yari amazemo imyaka 28.

Ni icyemezo uyu mugabo w’imyaka 47 yatangaje binyuze ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Werurwe 2022, aho yagize ati “Nyuma y’imyaka 28 ndi mu gisirikare kiri mu bikomeye ku Isi, nishimiye gutangaza ugusezera kwanjye.”

“Njye n’abasirikare banjye twageze kuri byinshi! Nkunda kandi nkanubaha aba bagabo n’abagore badasanzwe baharanira kugera ku budahangarwa bwa Uganda buri munsi.”

Lt Gen Muhoozi afashe icyemezo cyo gusezera mu gisirikare mu gihe n’ubundi yari amaze iminsi agaragara mu bikorwa bya politike, byatumye benshi bakeka ko ari kwitegura gusimbura se.

Bimwe muri ibi bikorwa biheruka harimo ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame bigamije gukemura ibibazo byari bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Uganda, ibyo yagiranye na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa n’ibyo yagiranye na Ambasaderi w’u Bufaransa muri Uganda.

Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 47 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukiye muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Amashuri yo mu buto bwe, bitewe n’ubuhunzi yayize mu bihguu bitandukanye nka Tanzania, Kenya no muri Suède.

Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu Ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.

Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.

Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri.

Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.

Muri uwo mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.


Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF wari wigaruriye Pariki ya Semiliki.

Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuyeyo muri Nyakanga 2018 atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Ayo masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ muri Leta ya Georgia.

Muri uwo mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi bakuru mu gihugu.

Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ni nabwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.

Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya mu Ishuri rya Gisirikare ryo muri Afurika y’Epfo ryitwa ‘South African National Defence College’. Yamazeyo amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.

Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudani y’Epfo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa Umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare bagiye bazamurwa mu ntera mu buryo bwihuse, ku buryo byagiye birwanywa n’abasirikare bakuru bari mu rugamba rwo kubohora Uganda barimo Gen David Sejusa na Kizza Besigye.

Iki kibazo kandi cyigeze kugibwaho impaka mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Kuzamurwa mu ntera byihuse kwa Lt Gen Muhoozi hari ababibona nk’uburyo Museveni akoresha kugira ngo azamurage ubutegetsi.

Umushinga w’uko Mohoozi azasimbura Museveni watangiye kugarukwaho cyane mu 2013, ubwo Gen David Sejusa Tinyefuza yavugaga ko ari umugambi muremure wa Perezida Museveni ndetse ko abasirikare bakuru batazawemera bazicwa.

Gen Muhoozi yakomeje kubihakana inshuro nyinshi, akavuga ko nta gahunda afite yo kwinjira muri politiki.

Mu kiganiro yagiranye na NTV mu 2017, umunyamakuru yamubajije niba atekereza kuzinjira muri politiki byaba binyuze mu buryo bw’amatora cyangwa ubundi bwose bushoboka.

Mu gusubiza, Muhoozi yagize ati “Aka kanya ntabwo ibyo biri mu byo ngambiriye habe na gato.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger