AmakuruPolitiki

Umuhungu wa perezida Museveni Lt.Gen Muhoozi yajyanywe mu nkiko-Inkuru irambuye

Umuhungu wa perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni, yajyanywe mu nkiko n’umunyamategeko nyuma y’iminsi akoze ibirori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yahuriyeno benshi bakomeye harimo na perezida Kagame.

Iyi sabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakorwe ibirori bikomeye yishimira ko yujuje imyaka 48 y’amavuko kuva yabona izuba.

Umunyamategeko witwa Gawaya Tegulle, wagannye inkiko avuga ko gutangira kugaragara mu bikorwa bya politiki kwa Gen Muhoozi binyuranyije n’itegeko nshinga kubera ko ari umusirikare mukuru w’ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF). Bwana Tegulle yongeyeho ko abasirikare baba bitezweho kutagira aho babogamira.

Icyifuzo cyatanzwe mu rukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga i Kampala ku wa Kane w’icyumweru dusoje.

Ikirego kivuga ko ibikorwa bya Muhoozi byo kwizihiza isabukuru ku rwego rw’igihugu ndetse n’uturere ndetse bigatangarizwamo ibya politiki muri rusange ndetse n’ibisa nko kwiyamamariza kuba perezida by’umwihariko kuri twitter, ntaho bihuriye n’ingingo ya 208 (2) y’Itegeko Nshinga riteganya ko UPDF itagomba kugira aho ibogamira mu mashyaka, igomba gukunda igihugu, umwuga, kurangwa n’ikinyabupfura, gutanga umusaruro no kugandukira ubuyobozi bwa gisivili….

Ati: “Nka ofisiye wa UPDF uri mu kazi, Gen Muhoozi, yakoze mu buryo butarimo kinyabupfura, imico myiza, kudahanwa, akaba yararenze ku mahame agenga imyitwarire y’ingabo.”

Abandi bareganwe na Muhoozi nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga, ni Umugaba mukuru w’ingabo (CDF), kubera ko ari umugenzuzi w’ingabo, ndetse n’umushinjacyaha mukuru, akaba n’umujyanama mukuru wa leta mu by’amategeko.

Umugaba mukuru w’ingabo aregwa kuba yararebereye kandi akananirwa kugira inama cyangwa kuburira Gen Muhoozi ku bijyanye n’ibiteganywa n’amategeko ndetse n’imiterere idashidikanywaho y’ibikorwa aheruka gukora nubwo bigaragara neza ko ibyo binyuranyije n’itegeko nshinga.

Mu buryo nk’ubwo, umushinjacyaha mukuru yarezwe kuba nawe yarananiwe gutanga inama z’amategeko akwiye kubahirizwa kuri UPDF, cyane cyane kuri Gen Muhoozi ibikorwa bye Tegulle abona ko “bigaragara ko binyuranyije n’amategeko.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger