AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuhungu wa Dj Khaled yasinye amasezerano n’uruganda rukora inkweto za Jordan

Mumateka y’uruganda rukora inkweto n’imipira bya Jordan ni ubwambere basinyishije umwana muto cyane ngo akorane nabo murwego rwo kubamamariza ibikorwa byabo, Uyu mwana wa Dj Khaled na Nicole bise Asahd Khaled  ufite umwaka umwe w’amavuko agiye kujya yamamariza uru ruganda imyambaro n’inkweto by’abana bato.

https://www.instagram.com/p/BfMZZ9IleUA/?taken-by=asahdkhaled

Uyu muhungu w’umwaka umwe gusa  ufite abamukurikira barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani  1.8M  k’urukuta rwe rwa Instagram  niho hambere aya makuru yisinya rye yabanje kunyura. Uyu muhungu twavuga ko akomeje kwamamara cyane cyangwa se ko akomeje gutera ikirenge mucya se ufite izina rikomeye mu muziki wa Amerika ndetse no ku Isi. Asahd kubona ifoto ye yambere akivuka byari ibintu bigoranye cyane kuko se umubyara Dj Khaled yari yaranze kumwerekana kuko yari afite gahunda yuko azagaragara ari kwinjiza amafaranga.

Imyenda , Inkweto n’ibindi Asahd Khaled azanjya yamamaza no kwambara ni uku bizaba byanditseho JORDAN x ASAHD

Asahd Khaled biravugwa ko muri aya masezerano uru ruganda ruzanjya rumukorera  ibyo kwambara kuva hasi kugera hejuru, ni ukuvuga inkweto, amasogisi, amapantalo, amashati,imipira, amasengeri, ingofero , n’ibindi. Gusa ibyo asanjya yibandaho mukwamamaza ni inkweto zizaba  zanditseho JORDAN x ASAHD.

Uruganda rukora inkweto n’imyenda rwa Nike rukora izi nkweto zanditseho Air Jordan izina ry’umukinnyi wubutase amateka m’umukino w’intoki wa Basketball Michel Jordan, rugiye kuzajya rukoresha nizina rya Asahd murwego rwo gukurura abana bakunde cyangwa batunge imyenda,inkweto byabo kubwinshi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger